Perezida wa Ukraine yavuze ko yiteguye kuganira n’u Burusiya ku kibazo cya Crimea na Donbass

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe gikabakaba ukwezi u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine no mu gihe ibisasu bikomeje ku mijyi minini y’igihugu, Perezida wa Ukraine ku nshuro ya mbere yavuze ko yiteguye “kugerageza gukemura ibibazo byose bihangayikishije u Burusiya”, mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byinshi cyatambutse mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuri uyu kuwa Kabiri.

“Ikibazo cya Crimea na Donbass ni inkuru igoye kuri buri wese.” Dukeneye ” hakwiye ingwate z’umutekano” no guhagarika imirwano, kandi “iyi mbogamizi niramuka ikuweho, tuganire”, ibi Perezida Zelensky yabitangaje akomoza ku mwigimbakirwa wigaruriwe n’u Burusiya mu 2014 ndetse n’akarere ko mu burasirazuba bwa Ukraine aho abashyigikiwe n’abarusiya bashaka ubwigenge batangaje “repubulika” ebyiri, zemewe na Moscou .

Umukuru w’igihugu wifuza kuvugana na mugenzi we w’u Burusiya mu buryo butaziguye nk’uko tubikesha L’Express, yanavuze ko abaturage bagomba, mu gihe cya referendumu, “gufata umwanzuro ku bwumvikane bumwe” bazagirana n’u Burusiya.

Yaboneyeho kuburira: “Tugomba gukora byose kugirango Donbass na Crimea bitugarukire (…) Ikibazo cy’igihe? Yego. Ariko guhagarika intambara nonaha, ni cyo kibazo”.

Perezida Zelensky yavuze kandi ko adashaka ko “amateka atugira intwari n’igihugu kitabaho”, akomeza avuga ko Ukraine “izarimburwa” mbere yo kwitanga.

Ibiganiro byinshi by’imishyikirano hagati ya Kyiv na Moscou byabaye imbonankubone ndetse no kuri videwo kuva intambara yatangira, ariko nta gisubizo kugeza ubu.

Ku rugamba, ibisasu byakomeje kuraswa mu ntangiriro z’icyumweru ku mijyi myinshi nka Kyiv, Kharkiv, Mariupol, Odessa cyangwa Mykolaiv.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *