Uganda: Col. Joseph Rutabana yahaye icyubahiro Jacob Olunyah uherutse gupfa

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana, kuri uyu wa Kabiri yatambukije ubutumwa bufata mu mugongo abanya-Uganda, nyuma y’urupfu rwa Rt. Hon. Jacob Olunyah wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu.

Ku Cyumweru tariki ya 20 Werurwe ni bwo Olunyah yapfuye aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze iminsi arwariye.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Ambasaderi Rutatina yasuye ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yandika mu gitabo cy’ubutumwa bw’ihumure ubutumwa bufata mu mugongo abanya-Uganda ndetse n’ubuha icyubahiro Olunyah.

Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yari yatambukije ubutumwa bwihanganisha Uganda, nyuma y’urupfu rw’uriya mudepite.

It: “N’umubabaro mwinshi Guverinoma y’u Rwanda yamenye urupfu rwa Right Honorable Jacob Olunyah, Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda.”

“Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije cyane Guverinoma n’abaturage ba Uganda, cyane by’umwihariko umuryango wa Nyakwigendera Rt. Hon. Jacob Olunyah ndetse yifatanyije na bo muri ibi bihe bigoye.”

Jacob Olunyah yari Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda kuva muri Gicurasi umwaka ushize, ubwo yatsindaga mu matora Rebecca Kadaga wari umaze imyaka 10 ayiyoboye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *