Abahinzi bahinga imboga mu murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera baratakamba kubera udusimba tw’amayobera twangiza imboga tukabateza igihombo.
Rucamumihigo Claver avuga ko igihembwe cy’ihinga gishize udusimba bahimbye Nyirakadori twamangirije impaka agataha amara masa. Ati: “Ubuhinzi bw’imboga hano bumaze gutera imbere kuko duhinga imiteja n’inyanya, ariko ikibazo gikomeye dufite n’udusimba twangiza imyaka. Muri sezo ishize nahinze imiteja ariko indwara yitwa Nyirakadori izanwa n’udusimba tw’utunyugunyu twagiyemo irabora, ku buryo ntigeze nsarura kandi ubu ni bwo nahinze imiteja nayo yamaze gufatwa ku buryo ntigeze umusaruro.”
Undi muturage nawe avuga ko abahinzi b’inyanya n’imiteja babangamiwe n’udusimba dufata imboga bahinga.Yavuze ati: “Imyaka duhinga hano ni imiteja n’inyanya ariko byose birarwara, tukaba dusaba ko badushakira imiti tukabasha kuvoma umusaruro.”
Hakuzweyezu Pacifique, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mareba avuga ko hari indwara zifata imbuto, asaba ko abahinzi batera umuti ariko ko hari indwara zirimo gukorerwaho ubushakashatsi.
Yavuze ati: “Ibihingwa birwara ni inyanya. Hari agasimba k’akanyugunyugu gakunze kwangiza inyanya ariko RAB irimo gukora ubushakashatsi kuri iyo ndwara, ubushakashatsi burakomeje ngo harebwe umuti nyawe. Uburwayi bufata imiteja nabwo burahari, icyo dushishikariza abahinzi ni ugutera imiti kugira ngo babashe guhangana n’udukoko dutera indwara mu miteja kuko kuyibona byoroshye. Hari kampani yitwa Bavete ibafasha kuvoma imiti bakishyura igihe cyo gusarura.”
Abahinzi bo mu murenge wa Mareba bahinga imbuto bibumbiye muri koperative yitwa Komezimihigo Muhinzi, 71 bahinga kuri hegitari 10.


