Umuryango uharanira uburenganzira bwa Humana Right Watch urashyira mu majwi Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia, AMISOM kwica abantu batandatu bari mu birori by’ubukwe ku ya 31 Nyakanga.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch uvuga ko abo bantu bishwe nyuma y’uko imodoka zari zitwaye ingabo za Uganda mu mujyi w’icyambu cya Marka ziteweho igisasu.

AlJazeera ivuga ko izo ngabo n’umujinya mwinshi zahise zitangira kwinjira mu nzu zitandukanye muri ako gace zagera ku bantu bari mu bukwe zigatandukanya abagabo n’abagore bakaraswa batandatu bagapfa.
Icyegeranyo cya HRW kiragira kiti” Mu nzu imwe aho umuryango wa Moalim Lidey wari uri mu bukwe, abasirikare batandukanyije abagabo n’abagore bicamo abavandimwe bane, se wabo na nyirarume.”
Bane bahise bapfa, umwe wari wakomeretse yihisha munsi y’igitanda ariko aza gupfa naho ise wabo yapfuye mu ijoro ingabo za Uganda zanze ko umuryango we umujyana kwa muganga.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, guhana abasirikare bashinjwa ubwo bwicanyi,
Ubuyobozi bw’ubutumwa bwa AU bwo kugarura amahoro muri Somalia, AMISOM, bwatangaje ko buri gukora iperereza , abagaragayeho ibyo byaha bakazahanwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


