Urukiko rwo muri Uganda kuri uyu wa Gatatu rwasohoye impapuro zo guta muri yombi umwanditsi watsindiye igihembo mpuzamahanga wahungiye mu Budage, aho yagiye avuga ko agiye kwivuza iyicarubozo yakorewe ubwo yari afunzwe nk’uko byatangajwe n’umwunganizi we mu mategeko.
Kakwenza Rukirabashaija yatawe muri yombi mu mpera z’Ukuboza, afungwa ukwezi ashinjwa kunenga Perezida Museveni n’umuhungu we, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba.
“Ni ukuri urukiko rwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi,” uyu ni umunyamategeko we, Eron Kiiza avugana na Reuters dukesha iyi nkuru.
Uyu yakomeje agira ati “ Ni ugukomeza gusa kumutoteza, kubera ko urukiko ruba rwarahisemo kumuburanisha adahari, kuko byemewe, ariko bahisemo kwirengagiza ayo mahitamo.”
Nyuma yo gufungurwa kwe, Rukirabashaija yavuze ko yakorewe iyicarubozo n’abashinzwe umutekano aho yari afungiwe. Ifoto yashyize ahagaragara yerekana ibimenyetso by’ibyo yakoreye yateje urunturuntu muri rubanda.
Uyu mwanditsi icyo gihe yabwiye umunyamakuru wa NTV ko yakubiswe ibipfunsi byo mu nda, aterwa imigeri, agakubitishwa ibibuno by’imbunda,ndetse agahatirizwa kubyina ubudahagarara n’ibindi.
Ku itariki ya 9 Gashyantare, nibwo Rukirabashaija yatangaje ko yageze mu Budage aho yavugaga ko agiye gushaka ubuvuzi. Rukirabashaija usibye kwandika unakora n’inkuru zishushanyije, yamamaye kubera igitabo cye “Greedy Barbarian”, aho anengamo ruswa no gutsikamirwa muri politiki muri kimwe mu bihugu ahimba, ariko muri Uganda iki gitabo cyakiriwe nk’ikivuga ubutegetsi bwa Museveni.
Ibi byamuhesheje mu mezi 12 ashize byamuhesheje igihembo cya PEN Pinter Prize cy’abanditsi hirya no hino ku Isi bagaragaje ubutwari.
Uyu ni umuntu wa kabiri unenga Museveni wahunze igihugu kubera izo mpamvu, nyuma ya Stella Nyanzi, umwarimu muri kaminuza n’umwanditsi watangaje muri Mutarama ko nawe yahungiye mu Budage.


