Abanyemari b’Abagande barasaba u Burundi gufungura imipaka yabwo n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyemari b’Abarundi n’Abagande bahuriye i Bujumbura mu Burundi mu nama yari igamije kwagura isoko ry’ibicuruzwa muri ibi bihugu byombi byo muri EAC, impande zombi ziyemeza guorera hamwe ariko Abagande basaba u Burundi gufungura imipaka yabwo n’u Rwanda.

Ihuriro rihuza aba banyemari bo mu Burundi ryizeye ko inama yabahuje na bagenzi babo bo muri Uganda ari ingirakamaro ku bukungu n’iterambere ry’igihugu.

Muri iyo nama y’iminsi itatu, irimo kubera I Bujumbura, mu murwa mukuru w’ubukungu, ukuriye iri huriro ry’abanyemari b’Abarundi, CFCIB, yatangaje ko hari inzego nyinshi zigikeneye gushorwamo imari n’inganda.

Abanyemari baturutse muri Uganda nabo biteze kungukira byinshi muri iyi nama. Minisitiri ushinzwe ubutaka, imyubakire n’iterambere ry’imijyi muri Uganda, Judith Nabakooba, wari uyoboye izi ntumwa, yatangaje ko nta gushidikanya ko aba banyemari basaga 200 bahagarariye abandi bazashora imari imari bagashinga n’inganda mu Burundi.

Ku ruhande rwayo nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga, Leta y’u Burundi na yo yiyemeje korohereza abo banyemari mu byo bazakenera byose kugirango bashore imari yabo.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Chantal Nijimbere, yavuze ko bisanzwe mu murongo igihugu cyihaye wo kuzamura ubukungu. Yibukije ko ibihugu byombi byahoze bihahirana kuva na kera.

Abagande ariko bavuze ko na none byose bizashoboka mu gihe akarere ka EAC kazaba karimo amahoro ndtse kakoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Abanyemari b’Abagande baboneyeho gusaba u Burundi gufungura umupaka gihuriyeho n’u Rwanda kugirango ubucuruzi burusheho kugenda neza. Bibukije ko ubu kugirango bavane ibicuruzwa muri Uganda babijyana mu Burundi barinda kujya kuzunguruka bagaca muri Tanzania kubera ko imipaka y’u Rwanda n’u Burundi ifunze.

Igisubizo cyatanzwe aha ni uko iki ari ikibazo cya politiki kandi kizakemurwa binyuze na none mu biganiro bya politiki. Gusa, minisitiri w’ubucuruzi mu Burundi yijeje ko hamaze guterwa intambwe igaragara mu gushakira umuti iki kibazo.

Uhagarariye EAC muri iyi nama nawe yashimangiye ko kugirango amasezerano ya guhanahana ibicuruzwa mu bihugu bigize umuryango agomba kubahirizwa n’ibihugu byose kandi nta misoro n’amahoro by’umurengera bigomba gusabwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *