Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Werurwe rwashimangiye icyemezo cy’urukiko rwibanze cyo kuwa 7 Werurwe gitesha agaciro ubusabe bwo guhagarika cyamunara y’umutungo wa Irankunze Emmanuel n’umugore we, Uwase Fabiola, bashinja umuhesha w’inkiko guteza cyamunara inzu yabo kandi nta mwenda barimo, ibintu basanga ari akarengane bakomeje gukorerwa ndetse bakavuga ko urukiko rwirengagije ibimenyetso byose rugashyigikira ibyakozwe na Me Anselme nyamara nawe yarivugiye ko Cyamunara yakozwe mu buryo butemewe n’amategeko .
Imiterere y’Ikibazo
Irankunze Emmanuel n’umugore we, Uwase Fabiola, bagurishije inzu ya miliyoni enye mukuru wa Irankunze witwa Habimana John. Ariko kubera ikibazo cy’uburwayi umwana wa murumuna we yari afite muri icyo gihe, habayeho kuburana mutation itinda gukorwa.
Habimana ntiyakiriye ibibazo bya murumuna we yagiye kumurega urukiko rubasaba gukemura ikibazo bafitanye nk’abavandimwe batagiye mu manza barabunga urukiko rusaba Irankunze w’imyaka 37, kwishyura mukuru we w’imyaka 67 amafaranga 100,000 Frw by’ibyo yatakaje n’ibihumbi makumyabiri y’igarama yatanze ubundi akamukorera mutation bikarangira.
Bavuye ku murenge ku itariki 29 Ukwakira, ku itariki ya 01 Ugushyingo umusaza Habimana ajya gushaka umuhesha w’inkiko Anselme Uwayezu araza abasanga mu kazi ababwira ko ari umuhesha w’inkiko uje kurangiza ikibazo cy’umuvandimwe we.

Umuhesha w’inkiko ahageze ngo yabwiye Irankunze ati “ Urubanza waburanye na mukuru wawe, njyewe nje kugirango hashyirwe mu bikorwa ibyo urukiko rwategetse.
Ndangije ndamubwira nti, wa muhesha w’inkiko we ko ugiye kurangiza urubanza mu bintu by’amafaranga kandi ejo njyewe na mukuru wanjye twari ku muyobozi w’umurenge akatubwira ati ‘muzane imyanzuro y’urukiko rwabahaye mbarangirize urubanza.”
Me Anselme yabwiwe ko ikibazo bavuye ku murenge umuyobozi yabemereye ko azakirangiza bakamukorera mutation ibibazo bikaba mu nzira.
Me Anselme we yavuze ko ari mu kazi kandi yamaze gufata avance atajya kuyisubiza nyirayo. Bamusabye kuvugana n’umuyobozi w’umurenge kugirango yumve ibyo bavuga ko ari ukuri.

Ati “ Njyewe icyo nshinzwe ni akazi kanjye ntabwo nshinzwe no kuvugana n’abayobozi.”
Umuhesha w’inkiko ahubwo ngo yabwiye Irankunze ko agomba gufatira inzu ye, akarangiza urwo rubanza agakuramo 120,000 Frw yo kwishyura mukuru we nawe akamwishyura 380,000 Frw (igihembo cy’umuhesha w’inkiko 300,000 Frw na 80,000 Frw yagiye akoresha)yose hamwe akaba 500,000 Frw.
“Ndangije ndamubwira nti, ayo mafaranga ibihumbi 500, aho kugirango ugurishe umutungo wanjye, ntakwishyura ntugurishe umutungo wanjye. Arangije turabyemeranya. Tumaze kubyemeranya ndamwishyura (Me Uwayezu Anselme),” Uyu ni Irankunze mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com.
Avuga ko yamwishyuye ku itariki 22 Ugushyingo 2021 hari umugabo witwa Prince ukora mu by’Irembo ari nawe wanditse amasezerano. Nyuma yo kwakira ayo mafaranga 500,000, Me Uwayezu Anselme ngo yababwiye ko ikibazo cyabo kirangiye inzu ye agiye kuyikura muri system, amubwira ko agiye kwishyura mukuru we asigaye akaba igihembo cye.
Akomeza avuga ko na we yagiye muri system kugenzura agasanga inzu itakiri mu zifite ikibazo, ariko ati “ Biragenda…bigeze tariki 2 Ukuboza, ntangazwa nuko Anselme yampamagaye, ngo Irankunze Emmanuel, inzu yawe yaguzwe muri cyamunara, reba uko ubigenza. Ndangije ndikanga, ndavuga njyewe nk’umuntu utari ufitanye na we ikibazo…ahubwo ntuntere ubwoba kuko nta bwoba mfite narakwishyuye. Arangije ngo kuba waranyishyuye ntabwo byabuza kugurwa.”
Ngo yarumiwe amubaza uko byagenze kandi nta deni amurimo nta n’ikibazo bafitanye, amusubiza ko byose byakozwe na mukuru we ari we wajyanye umukiriya.
Ati “ ndangije ndamubwira rero, mukuru wanjye nta kintu narinkimurebaho, wowe wari waje uri kumwishyuriza, ni wowe narebanaga nawe, none ubwongubwo ni ikibazo.”
Me Ziada wunganira Irankunze avuga ko umuhesha w’inkiko aho kujya kwishyura bya 120,000 Frw uwayatsindiye ari we Habimana John, yayariye yose akajya kumwishyura cyamunara yabaye.
Uyu munyamategeko ati ” Inyandiko yayamuhereyeho bigaragara ko yayamuhaye nyuma y’icyamunara. Noneho twebwe tukavuga tuti none amakosa y’umuhesha w’inkiko ko ari intumwa y’uriya, niba barayamuhaye ni nk’aho bari bishyuye. ibindi rero niba yarayamuhaye nyuma, ntabwo byagira ingaruka kuri ba Irankunze.”
Bigiriye inama yo kujya kurega Me Uwayezu Irankunze akavuga ko yamugurishirije inzu nta mwenda amurimo agasaba gutesha agaciro iyo cyamunara.
Yarabikoze ararega, umuhesha w’inkiko aritaba mu matariki 22 Mutarama 2022 agaragaza mu rukiko ko yari yishyuwe, anagaragaza ko uwaguze inzu ngo yamuhakaniye ngo ntayigure kuko yishyuwe.
Urukiko rwamenyesheje urega ibigenderwaho kugirango cyamunara iteshwe agaciro birimo; kuba umutungo ugurishwa urimo ideni rya banki , kuba umutungo ugurishwa nta deni urimo no kuba umutungo ugurishwa nyirawo atarabimenyeshejwe mu buryo buteganywa n’amategeko…
Yabwiwe ko nibasanga koko inzu yaragurishijwe nta deni arimo rya Uwayezu Anselme cyamunara izateshwa agaciro.
Basabwe gutegereza imyanzuro ku itariki 7 Gashyantare 2022. Yakomeje agira ati “ Mu gusomerwa, urukiko ntangazwa nuko urukiko rwemeje ngo ikirego cyanjye nta shingiro gifite. Ngo kuba amafaranga narishyuye Anselme, akagenda akayabika ntayahe uwo yishyurizaga (mukuru we Habimana John), ngo none kuba yaratinze kujya kuyamwishyura, ngo basanze ikirego cyanjye nta shingiro gifite, ko cyamunara yagumaho, na Uwayezu Anselme akishyura ngo uwo waguze muri cyamunara 1,200,000 Frw.”

Irankunze avuga ko ubwo bivuze ko inzu igomba gutezwa bushya amafaranga azavamo hakishyurwamo mukuru we, Irankunze agahabwa azasigara, naho bya 500,000 Frw bye yahaye umuhesha w’inkiko akayahomba.
Ni ibintu yafashe nk’akarengane yanga kwemera icyo cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Rubavu, aho icyamutangaje, ngo ari ukuba umuhesha w’inkiko wagurishije inzu yemera ko yagurishijwe binyuranyije n’amategeko, akanemera ko yari yishyuwe umwenda yishyurizaga umukiriya we, ariko urukiko rwo rukanga rukagaragaza ko nta kosa umuhesha w’inkiko yakoze.
Bahise bagana Urukiko Rwisumbuye mu bujurire ku itariki ya 15 Gashyantare, aburana ku itariki ya 9 Werurwe, akaba yarasomewe kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Werurwe 2022, aho na none urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwabo ku ihagarikwa rya cyamunara.
Inzu ya Irankunze na Uwase yagurishijwe mu cyamunara kuri miliyoni zisaga gato enye mu gihe ngo ifite agaciro ka miliyoni 17 Frw.
Umugore wa Irankunze witwa Uwase Fabiola, avuga ko barimo gukorerwa akarengane na muramu we bagurishije inzu kuri miliyoni 4 ubwo bari barwaje umwana mu bitaro i Kanombe umugore ari we umuriho umugabo nawe akajya ahagera ariko asubira no kureba abana i Rubavu.
Muri icyo gihe rero ngo mukuru we nibwo yamuhamagaye ngo akamusaba ko yagenda akamukorera mutation, undi akamusaba kumwihanganira iminsi mikeya akava mu bibazo yari arimo, ariko yanga kubyumva amubwira ko nawe afite ibye byihutirwa.
Uwase ati “ Muramu wanjye icyo gihe ntiyabyihanganiye ajya kurega mu rukiko ariko perezida w’urukiko amubwira ko ikibazo cyabo nk’abavandimwe bahuje ababyeyi bombi icyo atari ikibazo gikwiye kubajyana mu nkiko.”
Avuga ko habayeho kubunga, mukuru wa Irankunze unageze mu zabukuru dore ko ageze mu myaka 67, hakemezwa ko murumuna we ufite imyaka 37 agomba kumwishyura amafaranga ibihumbi ijana (100,000 Frw) by’ibyo yatakaje n’ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw) by’igarama, ubundi ibibazo bikarangira akamukorera mutation.

Ngo batashye bumva ibintu byarangiye, bibaho bigeze mu kwa gatatu umwaka ushize babwira muzehe ko amafaranga bumvikanye mu bwunzi bayabonye bamusaba ko bahura bakayamuha ndetse akanapanga igihe yazagenda bagakora mutation.
Umusaza yasubije agira ati “ Mube muyafite, njyewe nimara gupanga neza amafaranga yo kwishyura mutation (30,000 Frw) nzabihamagarira.”
Ngo barategereje bigeze muri Kanama, bongera kumuhamagara, aremera bajyana ku murenge bajya ku muntu ukora iby’Irembo ukorera imbere y’Umurenge abuzuriza mutation, ariko akeneye icyemezo cy’umusaza, amusaba indangamuntu, anamusaba niba afite indangamuntu y’umugore we nyuma yo kubona yarasezeranye ariko umusaza we avuga ko atasezeranye.

Yasohoye murumuna we n’umugore we abasobanurira uko ibintu bimeze avuga ko adashaka kwiyandikaho icyo kibanza kubera ko adashaka kongera guhurira n’uwo mugore we ku butaka, abasaba kuba bagiye ababwira ko azabatumaho.
Babonye bimeze gutyo, nyuma babonye ko nabo umusaza ashobora kuzabateza ikibazo, begera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, bamwandikira bamusaba ngo azabarangirize ikibazo ku neza arabyakira arabasinyira ibaruwa igumaho na bo barataha.
Byakomeje gutyo bongera guhamagara umusaza abasaba kumwihanganira icyumweru kimwe agiye kuza aza azanye n’undi mugore witwa Mukandutiye Euphrasie babana ariko nawe ngo yakuye ku wundi mugabo bari bari mu nzira za gatanya.
Ariko abandi banga kubyemera bashingiye ku kuba mu myanzuro y’urukiko harimo undi mugore utari uwo, bamusaba ko ari we nyiri izina bakandikaho ubutaka aho kubwandika ku wundi bikazabateza ibibazo nyuma.
Batandukanye banze kwemeranya, umusaza yagiye kubarega ku murenge, barahamagarwa ariko bahageze umuyobozi w’umurenge na we avuga ko ibyo umusaza arimo gukora bitashoboka, ahubwo ababwira ko nawe ari umuhesha w’inkiko, ariko utari uw’umwuga, abasaba kuzana irangizarubanza akabarangiriza ikibazo.
Habimana we yaciye inyuma ashaka umuhesha w’inkiko amubwira ko yatsinze urubanza agomba kurumurangiriza. Uyu muhesha w’inkiko ngo nibwo yagiye ku Kagari ka Byahi gushaka amakuru y’ubutaka bwa Irankunze na Fabiola, banga kuyamuha banga no gusinya ku cyemezo cy’uko umutungo wabo ufatiriwe.
Umuhesha w’inkiko kandi nk’uko Uwase Fabiola avuga, ngo yamanutse mu mudugudu abeshya ko avuye ku kagari umuyobozi yamusabye ko bamusinyira kuri icyo cyemezo, ariko Mudugudu abajije umuyobozi w’akagari amubwira ko nta muntu yohereje aho.

Umuhesha w’inkiko ari kumwe na Habimana John ngo bahaye Mudugudu 10,000 Frw ngo abasinyire ariko aranga.
Nyuma yaho ari ku cyumweru ngo haje umuntu kuri moto amanika igipapuro cya cyamunara ku gipangu, bakibonye barakimanura Fabiola ahamagara umuyobozi w’umurenge amubwira uko byagenze arababwira ngo babyihorere, ariko basohotse aho bageze hose basanga ibyo bipapuro byakwirakwijwe ndetse n’aho bakorera.
Nibwo bigiriye inama yo kujya mu mategeko bagisha inama bagirwa inama yo gutanga ikirego cyo guhagarikisha cyamunara baragitanga bahabwa itariki yo kuburana.
Bwa mbere mu rukiko rw’ibanze bagezeyo basanga urubanza rwasubitswe kuko ngo Me Uwayezu yari afunzwe kubera izindi mpamvu zijyanye n’amadosiye babaha indi tariki igeze bajya kuburana Uwayezu ntiyaza baburana adahari, umucamanza ababwira ko ikibazo cyabo cyoroshye kizakemuka vuba, babwira kuzasubira ku rukiko ku itariki 07 Werurwe, bahageze batungurwa no kubwirwa ko ikirego cyabo nta shingiro gifite ari bwo bajuririye mu rwisumbuye narwo rwabateye utwatsi kuri uyu wa Gatatu.
Avugana na Bwiza.com ku murongo wa telephone, Me Ziada wunganira Irankunze Emanuel , yavuze ko ntacyo atakoze kugirango umukiriya we arenganurwe byumvikana ariko ntacyo byatanze.
Ati ” Njyewe nabuze icyo nkora wa muntu we, naraburanye, umva mbese njyewe nabuze n’iyo nanjye. none se ko abo bantu barengana, ari ibintu byumvikana ubu koko ubwo butabera muragirango nkore iki?”
Bwiza yamubajije nk’umuntu umenyereye ibintu by’imanza, ikintu cyaba kibyihishe inyuma.
Ati ” Navuga ngo ni igiki kibyihishe inyuma ko ntabizi? njye ntabyo nzi, ndaburanana abo bantu barishyuye, umuhesha w’inkiko arabyemera ko yishyuwe, ni ibintu byumvikana ariko sinzi impamvu abacamanza batabyumva.”
Amakuru agera kuri Bwiza ubu aravuga ko umuryango wa Irankunze mbere yo kongera kujurira icyo yita akarengane urimo gukorerwa, wiyemeje kubanza gushyikiriza ikibazo cyawo Urwego rw’Umuvunyi, aho bateganya kwakirwa kuri uyu wa Gatanu, ngo harebwe niba hari icyo wafashwa mbere yo gukomeza ubujurire ku rundi rwego.
Me Ziada ariko we avuga ko bagomba kujya mu karengane, aho itegeko riteganya mu rukiko rwisumbuye akarengane gashyikirizwa urukiko rukuru, ari rwo rukuriye urw’isumbuye.
Mu nkuru itaha tuzashakamo Me Uwayezu atubwire uko abizi ku ruhande rwe.



2 Responses
Rubavu: Bagurishirijwe imitungo nta deni , urukiko rwaba rwarashimangiye amanyanga yakozwe na Me Uwayezu
Twakagombye gushyira ukuri n’ubunyangamugayo imbere y’ibindi byose!
Rubavu: Bagurishirijwe imitungo nta deni , urukiko rwaba rwarashimangiye amanyanga yakozwe na Me Uwayezu
Twakagombye gushyira ukuri n’ubunyangamugayo imbere y’ibindi byose!