Ishyirahamwe Survie ryahishuye ibintu bitamenyakanye byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Muri raporo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki 24 Werurwe 2022, Survie yahishuye inyandiko z’ubutasi bwo hanze bw’u Bufaransa, DGSE, avuga ko raporo zitandukanye zagiye zirengagiza, ibintu atavugaho rumwe na Komisiyo ya Duclert yakoze raporo iheruka ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabaye.
Izi nyandiko zanditswe hagati ya Mata na Kanama 1994, zigenewe abayobozi bakuru b’u Bufaransa I Paris, zishyira mu majwi abacanshuro b’Abafaransa, Paul Barril na Bob Denard bavugwaho gufasha ubutegetsi bwakoze jenoside.
Ubutasi bw’u Bufaransa bwagaragaje ko Paul Barril na Bob Denard n’abantu babo bakoranye bya hafi n’abategetsi b’u Rwanda bahungiye mu Bufaransa barimo Agatha Habyarimana, wari umufasha w’umukuru w’igihugu.
Aba bacanshuro bombi ngo bari barasinyanye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda y’inzibacyuho, bakayiha amakuru n’ibikoresho nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Ibikorwa byabo ngo byakurikiranirwaga hafi na DGSE yahaga amakuru ku gihe Perezidansi y’u Bufaransa, ibiro bya minisitiri w’intebe ndetse na minisiteri zitandukanye mu Bufaransa.
Amasezerano atavugwaho rumwe
Survie ivuga muri raporo ya yo ko hari amasezerano atavugwaho rumwe yabaye hagati y’abayobozi bakuru mu Bufaransa n’abo bacanshuro, mu rwego rwo gufasha mu buryo buziguye guverinoma y’inzibacyuho mu Rwanda.
Iri shyirahamwe rikavuga ko bisobanuye ko aba bacanshuro bombi batikoreshaga, ikibaza ukuntu aba bantu batagaragara muri raporo zose ku ruhare ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi nko muri raporo ya Komisiyo Duclert imaze umwaka isohotse yagaragaje uruhare ruteye isoni rw’u Bufaransa.
Survie ivuga ko iyi komisiyo yabonye izo nyandiko z’ubutasi bw’u Bufaransa ariko ikazirengagiza. Ivuga ko umunyamategeko Vincent Duclert n’ikipe ye birengagije uruhare rw’abacanshuro.
Komisiyo ntiyigeze ihisha inyandiko za DGSE
Komisiyo ya Duclert ariko ibyo birego ibitera utwatsi ivuga ko itigeze yirengagiza uruhare rw’abacanshuro.
Duclert ati “ Komisiyo ntiyigeze na rimwe ihishira inyandiko za DGSE, jya kuri paje 501, 1099, 1102, 1196 za raporo. Komisiyo y’ubushakashatsi yanapimye uburemere bw’izo nyandiko, ihuriro hagati y’abo bayobozi n’abacanshuro byabajijwe na komisiyo. Gukora dosiye y’ubushakashatsi nk’uko abashakashatsi babikora bizamo kutibanda ku ivomo (source) rimwe..”
Yavuze ko bivuze ko hatagenderwa ku byavuzwe na DGSE gusa hari hakenewe andi makuru kandi batabonye igihe cyo kubyinjiramo byimbitse ku buryo batangaza ibintu bagenzuye.
Kuri we rero, ngo raporo ya survie hari ibyo yirengagije nk’ingingo komisiyo yatanze kuri paje ya 17. Ngo ntibihagije gushyira hariya inyandiko runaka ukagaragaza ibibi byakozwe na Komisiyo ya Duclert ukabyirengagiza nubwo yemeza ko wenda batabikoze babigambiriye.


