Kayonza: Hari abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo basuhutse kubera inzara

Sangiza iyi nkuru

Imiryango 13 yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muganza mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu w’akarere ka Kayonza baratakamba basaba ubuyobozi gukemura uruhuri rw’ibibazo bibangamiye imibereho yabo.

Abaganiriye na Bwiza.com bavuga ko abatujwe muri uwo mudugudu ari abaturage batishoboye kandi abenshi bari mu za bukuru abandi bakaba bafite uburwayi budakira.

Bavuga ko ibibazo bafite ku isonga ari inzara bakomeje no kugira impungenge zo kwicwa nayo, kutagira ibiryamirwa bigatuma hari abaryama ku musambi, banavuga ko babangamiwe nuko izi nzu nta muriro w’amashanyarazi urimo.

Ibyo bibazo byose bavuga ko bidakemuwe byagira ingaruka ku buzima bwabo buri mu kaga kubera imibereho mibi.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo cy’inzara cyatumye bamwe bazahaye bava mu nzu bahawe bajya gushakira imibereho abandi.

Gatarayiha Tadeyo avuga mbere yo kuzanwa mu mudugudu wubakiwe abatishoboye yafashwaga n’umurenge wa Mukarange yabagamo nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Uganda agataha amara masa.

Yagize ati: “Mbere yo gutuzwa hano muri uyu mudugudu w’icyitegererezo, nabaga muri Mukarange, nabagaho ntunzwe no gufasha n’ubuyobozi bw’umurenge. Aho batuzaniye kuba hano twabuze ibyo kurya uretse ko baduhaye kawunga n’ibishyimbo ku munsi w’abagore ariko ibiro bitanu baduhaye byahise bishira. Ubu dufite ikibazo cy’inzara, turashonje ndetse mu bantu twazanye bamwe baragiye batinya kwicwa n’inzara.”

Gatarayiha akomeza avuga ko badatabawe vuba hari abandi bahunga kubera inzara cyangwa bagapfa. Ati: “Turashonje. Turasaba ko badutabara kuko bamwe dufite intege nke izatwicwa. Abo twazanye harimo abazivuyemo kubera gutinya gupfa bishwe n’inzara, hari umwe wakuyemo urugi ararugurisha avuga ko byatewe no gusonza .”

Mukamanzi Judithe avuga niba ubuyobozi bukwiye kubafasha bagahabwa ubutaka bwo guhinga cyangwa bagashyirwa ku rutonde rw’abakora imirimo bahemberwa izwi nka (VUP).

Aragira ati: “Ubuzima turimo hano ni bubi kuko ntabyo kurya tubona, ubuyobozi bwaradufashije tubona inzu zo kubamo ariko nibadufashe nibura banadushyire mu bandi bakora mu mihanda bagahembwa. Dukeneye ko banaduha ubutaka tugahinga nabyo byadufasha kubaho neza.”

Karambizi Deogratias avuga ko babangamirwa kuba mu nzu itarimo amashanyarazi kandi abahatujwe mbere barayabahaye, anavuga ko bakeneye ibiryamirwa.

Yagize ati: “Twishimiye ko ubuyobozi bwacu bwatwubakiye twarabagaho nta nzu dufite. Nubwo turi muri aya mazu, hari ibyo tutahawe kuko batubwiraga ko tuzahabwa ibyo kuryamaho ariko nk’ubu umwana mfite aryama ku musambi. Iyi nzu mubona nta muriro urimo ndetse iyo imvura yaguye amazi atwinjirana mu nzu. Turasaba rero ko ubuyobozi bwadufasha bakareba ibibazo biri muri uyu mudugudu bakanaduha ibyo batwemereye ubwo batuzanaga.”

Murekezi Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu avuga ubuyobozi bw’umurenge bukurikirana imibereho yabo ndetse ko bajya bafashwa. Ati: “Turabafasha mu mibereho yabo buri munsi, naho ibyo kuba bakeneye amasambu yo guhinga, ubuyobozi bw’akarere burabizi, baracyashakisha niba amasambu yaboneka. Ntabwo wafasha umuntu byose ariko iby’ibanze turabafasha.”

Nubwo Gitifu Murekezi avuga ko aba baturage bafashwa, bo bavuga ko ibyo bahawe ari ibiribwa bike bakihagera mu Gushyingo 2021 nabyo bitamaze ukwezi , n’ibiro bitanu bya Kawunga bahawe ku munsi mukuru w’abari n’abategarugori nabyo bitamaze icyumweru.

Aba baturage bavuga ko umwe mu bakozi b’akarere abinyujije kuri Gitifu w’akagari ka Nkondo ubwo basurwaga n’abayobozi ngo babujijwe kuvuga ibibazo bafite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *