Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza, kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Werurwe, yafashe umugabo witwa Nsengimana Theoneste w’imyaka 22 afite ibiro 15 by’urumogi, yafatiwe mu Murenge wa Ndego, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Mwurire.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko uyu Nsengimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati:” Abaturage bo mu mudugudu wa Mwurire bahaye amakuru Polisi ko Nsengimana atwaye kuri moto ifite nimero RG 697 A umugenzi ufite igikapu kirimo urumogi. Polisi yahise itangira igikorwa cyo kubafata nibwo Nsengimana yafatwaga afite urumogi ibiro 15, ariko uwo yaratwaye yabonye abapolisi ahita yiruka.”
Akimara gufatwa Nsengimana yavuze ko urumogi ari urw’umugenzi yari atwaye wirukanse, akaba yari amuvanye mu kagari ka Karambi amujyanye Kabarondo, ariko ntiyigeze ashaka kuvuga amazina ye.
SP Twizeyimana yagiriye inama abantu bose bishora mu biyobyabwenge haba ababicuruza cyangwa ababinywa kubireka kuko amayeri yabo yose yaramenyekanye, kandi ko Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bazajya bafatwa bahabwe ibihano birimo n’igifungo cy’igihe kirekire.
Yasoje Ashimira abaturage batanze amakuru ruriya rumogi rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage, anabasaba kujya bakomeza gutanga amakuru.

Nsengimana hamwe n’ibyo yafatanwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ndego, ngo hakurikizwe amategeko, ibikorwa byo gushaka uwacitse birakomeje.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


