Umunyapolitiki Padiri Thomas Nahimana ngo aragera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Mutarama 2017 nyuma yo kwangirwa kwinjira mu Rwanda kuwa 23 Ugushyingo 2016 biturutse ku cyemezo ngo cyafashwe n’abayobozi Perezida Paul Kagame yagaye ku mugaragaro nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ubuyobozi bw’ishyaka Ishema rya Padiri Nahimana, ryashyize ahagaragara rivuga.
Muri iri tangazo ubuyobozi bw’ishyaka Ishema ry’u Rwanda buvuga ko bushimishijwe no kumenyesha Leta y’u Rwanda, Abanyarwanda bose, inshuti z’u Rwanda, n’abakunzi ba Demokarasi ko Umuyobozi w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2017, Padiri Thomas Nahimana n’ikipe imuherekeje bazasesekara mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2017 baturutse I Paris mu Bufaransa aho bazagera I Kanombe ku mugoroba saa moya n’iminota makumyabiri bazaywe n’indege ya KLM Nimero KL 537.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko nagera I Kanombe, Padiri Nahimana n’ikipe ye bazafata umwanya muto wo gusuhuza abaje kubakira, ndetse bagasubiza ibibazo bicye by’abazashaka kugira icyo babaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bukeye bwaho kuwa Kabiri, itariki 24 Mutarama, Padiri Nahimana n’abamuherekeje bazagirana ikiganiro kirambuye n’itangazamakuru, ikiganiro kizatangarizwamo imigambi iri shyaka rifitiye Abanyarwanda nk’uko iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe itangazamakuru w’iri shyaka, Chaste Gahunde, rivuga.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Dennis Ns./Bwiza.com


