Kigali: Umuhinde waregaga abarimo umuhesha w’inkiko, urukiko rwategetse ko asubizwa ibintu bye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 28 Werurwe 2022, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, rwatesheje agaciro cyamunara yari yarakozwe n’umuhesha w’inkiko Kagame K. Festo, mu rubanza Umuhinde Manish Kumar nyiri UNITED SPIRITS Ltd, yari yajuririye mu icyemezo cyo kugurisha mu cyamunara ibicuruzwa byayo bigizwe n’inzoga zitandukanye (whisky), maze rutegeka ko Anatole wari wabiguzwe asubizwa ayo yari yatanze.

Icyemezo cy’urukiko kivuga ko ubujurire bwa UNITED SPIRITS Ltd bwemewe ndetse ko bufite ishingiro, Urukiko rwemeje ko cyamunara yakozwe yo kuwa 31 Mutarama 2022 iteshwa agaciro.

“Rwemeje ko Cyamunara yo kuwa 31/01/2022 yakozwe ku bicuruzwa bigizwe n’amakarito yose hamwe angana 3356, iteshejwe agaciro gusa ku makarito 2512 ya Whisky, akubiyemo amakarito 2250 yo mu bwoko bwa 101 Bullet 100ml , n’amakarito 120 yo mu bwoko bwa Old Professor 750ml, hamwe n’amakarito 142 yo mu bwoko bwa Old Professor 180ml.”

Urukiko kandi rwemeje ko cyamunara yakozwe ku makarito yandi angana na 844 yo igumyeho, maze rutegeka ko Nsengumuremyi Anatole wari waguze muri cyamura asubizwa agaciro yishyuye kuri ayo makarito 2512 , rutekaga ko n’indishyi zatanzwe ku rwego wa mbere zikurwaho kandi ko nta n’izindi zitanzwe mu bujurire.

Inkuru zatangajwe kuri uru rubanza mwazisoma hano:

Rwanda: Umuhinde arasaba kurenganurwa nyuma yaho umuhesha w’inkiko afatiriye ibintu bye

Rurageretse hagati ya UNITED SPIRITS n’abo irega guteza cyamunara ibicuruzwa byayo
https://bwiza.com/?Rurageretse-hagati-ya-UNITED-SPIRITS-n-abo-irega-guteza-cyamunara-ibicuruzwa&var_mode=calcul

Isomwa ry’urubanza rw’Umuhinde urega abarimo umuhesha w’inkiko ryasubitswe

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Kigali: Umuhinde waregaga abarimo umuhesha w’inkiko, urukiko rwategetse ko asubizwa ibintu bye
    Aba bitwa ngo ni abahesha b’inkiko njye mbona leta nidafatira hafi cyangwa ngo Ministeri bireba igire icyo ikora ,aba bahesha b’inkiko barangisha abaturage ubuyobozi kuko akenshi mumyanzuro bafata iba ibogamiye kuri ruswa n’akarengane,ubuse koko nk’uyu munyamahanga yari kuzajyana iyihe sura iwabo ku Rwanda?,Urukiko rwakoze akazi karwo neza rwose!

  2. Kigali: Umuhinde waregaga abarimo umuhesha w’inkiko, urukiko rwategetse ko asubizwa ibintu bye
    Aba bitwa ngo ni abahesha b’inkiko njye mbona leta nidafatira hafi cyangwa ngo Ministeri bireba igire icyo ikora ,aba bahesha b’inkiko barangisha abaturage ubuyobozi kuko akenshi mumyanzuro bafata iba ibogamiye kuri ruswa n’akarengane,ubuse koko nk’uyu munyamahanga yari kuzajyana iyihe sura iwabo ku Rwanda?,Urukiko rwakoze akazi karwo neza rwose!

  3. Kigali: Umuhinde waregaga abarimo umuhesha w’inkiko, urukiko rwategetse ko asubizwa ibintu bye
    Aba bitwa ngo ni abahesha b’inkiko njye mbona leta nidafatira hafi cyangwa ngo Ministeri bireba igire icyo ikora ,aba bahesha b’inkiko barangisha abaturage ubuyobozi kuko akenshi mumyanzuro bafata iba ibogamiye kuri ruswa n’akarengane,ubuse koko nk’uyu munyamahanga yari kuzajyana iyihe sura iwabo ku Rwanda?,Urukiko rwakoze akazi karwo neza rwose!

  4. Kigali: Umuhinde waregaga abarimo umuhesha w’inkiko, urukiko rwategetse ko asubizwa ibintu bye
    Aba bitwa ngo ni abahesha b’inkiko njye mbona leta nidafatira hafi cyangwa ngo Ministeri bireba igire icyo ikora ,aba bahesha b’inkiko barangisha abaturage ubuyobozi kuko akenshi mumyanzuro bafata iba ibogamiye kuri ruswa n’akarengane,ubuse koko nk’uyu munyamahanga yari kuzajyana iyihe sura iwabo ku Rwanda?,Urukiko rwakoze akazi karwo neza rwose!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *