Amafoto afite ubusobanuro bwa Demokarasi utapfa kubona ku mugabane w'Afurika

Sangiza iyi nkuru

Hibazwa icyaba cyarateye umurozi w’umuhanga kuroga umugabane w’Afurika, n’ubwo uyu murozi ataraboneka ariko ibikorwa bye kuri uyu mugabane biragaragara, hakenewe umuganga w’inzobere uzavura Afurika ikomeje kugaragaza intege nke muri demokarasi.
Ifoto igaragaza umukuru w’igihugu ucyuye igihe ari kumwe n’uwugomba kumusimbura ziboneka hake muri Afurika kuko akenshi kuri uyu mugabane hasimburwa uwamaze kwicwa, gushyirwa muri gereza cyangwa uku gusimburana ntikunazigere kubaho bitewe n’uko umutegetsi aba agifite imbaraga.
trump@bwiza.com
asezeye
Mu gihe muri Amerika baba bari guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, muri Afurika ho ingabo ziba zamaze kugota imipaka zitegura kurasa uwanze kurekura ubutegetsi, byasabye ubuhanga kugirango Yahya Jammeh wa Gambia yemezwe ko akwiye kurekura ubutegetsi yatsindiwe mu matora, ibyo byabaye mu gihe muri Amerika ho Trump Donald yari ari guhererekanya ibirango by’igihugu na Obama Barack wasozaga manda ebyiri ze yatorewe, ibintu bikenewe no kuri uyu myugabane.
Ingero kuri iki kibazo cyabase umugabane w’Abirabura ziri hafi cyane mu mu biyaga bigari ndetse mu gihe kidashyize kera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

bahoberana
abagore b’abasimburana ku butegetsi muri Afurika bo ntibaratera intambwe nk’iyi ya Michelle na Melania

DRC 2016: Manda z’umukuru w’igihugu zararangiye aho kugirango hakorwe amatora hakorwa imyigaragambyo yahitanye abatagira ingano birangira perezida Kabila yemeje ko agomba kuguma ku butegetsi mu gihe nanubu kitarumvikanwaho
babyerekana@bwiza.com
Burundi 2015 : Perezida Nkurunziza yasoje manda ze nawe kuburekura abitera utwatsi hitabazwa imvururu zahitanye benshi barimo n’abanyapolitiki bakomeye abandi bagirwa impunzi nanubu baheze ishyanga, kuri Nkurunziza hanateguwe ihirikwa ku butegetsi (Cout d’Etat) irapfuba bitewe n’uko hari bamwe mu basirikare bari bakimushyigikiye
basuhuzanya@bwiza.com
Perezida Nkurunziza akemera gukora mu ntoki z’abatavuga rumwe nawe ?

Uganda 2016: N’ubwo we atabuzwa kwiyamamaza n’itegeko nshinga, perezida Museveni nawe ntibikuraho ko aregwa kwikubira ubutegetsi binyuze mu gukandamiza abatavuga rumwe nawe nka Besigye n’abandi, amatora iyo ageze kiba ari igihe cyiza cyo gufunga Kiiza Besigye no kumukubita bya hato na hato.
Obama Trump@bwiza.com
Bizaba ryari ngo Museveni ya Besigye bicarane baseka gutya?

U Rwanda 2015: Mu gihe byari bigeze ko yamafoto yo muri Amerika agaragara mu Rwanda, abaturage banyuzwe cyane n’ibyo bagejejweho na perezida Kagame banze ko habaho inkomyi iyo ari yo yose yababuza kongera kumutora, itegeko nshinga rirahindurwa, kuva ubwo icyizere cyo kubona yamafoto gitangira kuyoyoka. Byitezwe ko perezida Kagame azongera akiyamamaza mu matora ategerejwe muri Kanama.
bitabiriye-kurahira
umunsi Afurika yagize demokarasi abaturage benshi nkaba bazitabirairahira ry’uwo batoye abikorere mu gihugu atari muri Ambasade nk’ibyabaye kuri Barrow Adama
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kenya 2007: Abarenga 1000 basize ubuzima mu mvururu zakurikiye amatora ya perezida wa repubulika, ubu hashize imyaka 10 hari kwitegurwa andi matora gusa uko umwuka wifashe muri iki gihugu n’ubundi nta gishya kitezwe kuko abadepite ntibasiba kurwana nyuma yo kutumvikana ku ngingo ztandukanye.
Sudani y’Epfo: N’ubwo ari cyo gihugu igihugu gito ku mubumbe w’isi, ubu kiri mu bya mbere bifite ibibazo bya politiki bikomeye, Perezida Salva Kiir na Riek Machar umurwanya ntibarahuza, imvururu zikururwa no kutumvikana kw’impande zombi zimaze guhitana benshi abandi baba impunzi.
Tanzaniya : Umunyamuryango umwe gusa muri batandatu bagize EAC niwe ufite agashya ko kuba ataravugwaho gushaka kwikubira ubutegetsi.
Obama@bwiza.com
Obama asuhuzanyaurugwiro Melania wahindutse first lady

Ka nda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
BWIZA.COM

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *