Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri yemejwe burundu nk’igihugu kinyamuryango cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), iba igihugu cya karindwi mu biwugize.
Congo Kinshasa yemerejwe mu nama idasanzwe ya 19 yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC kuri uyu wa Kabiri.
Ni inama yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Uhuru Kenyatta wa Kenya.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Congo Kinshasa na we yitabiriye iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Icyemezo cyemerera Congo Kinshasa burundu kuba umunyamuryango wa East African Community cyasomwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri ubu uyoboye uyu muryango.
Yavuze ko “ukwinjira kwa RDC kugaragaza ibihe bikomeye mu mateka yo kwishyira hamwe kw’akarere.”
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye muri EAC yiyongera ku bihugu bya Tanzania, Kenya, Uganda, u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo.
Kwinjira kw’iki gihugu byitezweho kwagura no gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu birindwi uriya muryango umaze kunguka, ndetse no koroshya urujya n’uruza hagati y’abaturage babituye.


