b0f77e7f7630e50c77719f806527a7fa.jpg

Abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’urw’ubujurire mu mwiherero

Sangiza iyi nkuru

Abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’ab’urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa Gatatu, n’abandi bakozi b’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda batangiye umwiherero uzamara iminsi itatu.

Uyu mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “insobanurampamo ry’Itegeko Nshinga n’andi mategeko,ubunararibonye bwo gutegura ingingo z’amategeko no gushingira ku byemezo by’inkiko (imanza zasomwe.”

Atangiza uyu mwiherero, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Faustin Ntezilyayo yavuze ko wagombaga kuba warabaye mbere ariko ntibyashoboka bitewe n’ubukana bw’ icyorezo cya COVID19.

Avuga ko uyu mwiherero uzasigira ukanafasha uru rwego gutunganya neza no kurangiza inshingano zo gutanga ubutabera ruhabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

b0f77e7f7630e50c77719f806527a7fa.jpg
Bamwe mu bacamanza bitabiriye umwiherero/Amafoto ya RBA

Biteganyijwe ko abacamanza bo mu bihugu bya Tanzania na Afurika y’Epfo bazasangiza ubunararibonye abitabiriye uyu mwiherero ku birebana n’uburyo bakoresha mu gutanga ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’urw’ubujurire mu mwiherero
    Biriya bihugu nta butabera bigira, ntimuhirahire ngo mubigireho

  2. Abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’urw’ubujurire mu mwiherero
    Biriya bihugu nta butabera bigira, ntimuhirahire ngo mubigireho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *