FIFA yatangije iperereza ku myitwarire yaranze umukino wahuje Misiri na Senegal

Sangiza iyi nkuru

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), yatangije ipererereza ku myitwarire yaranze umukino wahuje Senegal na Misiri ubwo ibi bihugu byahataniraga itike yo gukina igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Senegal iheruka gukatisha itike y’Igikombe cy’Isi isezereye Misiri kuri Penaliti 3-1, nyuma y’uko amakipe y’ibihugu byombi yanganyaga igiteranyo cy’igitego 1-1.

Ubwo amakipe yombi yari ageze mu mwanya wa za Penaliti, abakinnyi ba Misiri barimo umunyezamu Mohammed El Shenawy na Kapiteni Mohamed Salah waje no guhusha penaliti bagaragaye bamurikwa mu maso n’abafana bikekwa ko ari aba Senegal.

Nyuma yo gusezererwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri ryahise ritanga ikirego muri FIFA rivuga ko abakinnyi ba Misiri barangajwe imbere na Salah bakorewe ivangura rishingiye ku ruhu, ndetse bakanibasirirwa cyane.

FIFA kuri ubu yamaze gutangira iperereza kuri iyi myitwarire, ndetse akanama kayo gashinzwe imyitwarire kakaba kazasuzuma ibyabaye muri uyu mukino mbere yo gutangaza ikizakurikiraho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *