Umurundikazi uri mu buhungiro, Marguerite Barankitse, washinze umuryango Maison Shalom ufasha abana b’imfubyi babayeho nabi akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yasobanuye ko yahunze yambaye imyambaro yatijwe n’umugore w’uwari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Burundi, Marc Gedopt.
Barankitse Leta y’u Burundi ishinja kugira uruhare mu bitero byagabwe mu gihugu mu mwaka ushize, mu kiganiro yagiranye na VOA, yasobanuye ko nta cyaha yakoze yishinja, nta kibazo afitanye n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, ko akigendera ku mahame ya gikirisitu.
Yavuze kandi ko yakomeje ibikorwa by’ubugiraneza no mu Burundi n’ubwo atakigerayo biciye mu muryango Maison Shalom yashinze ndetse anateganya kwagurira imbibi, ukitwa Maggie Barankitse, aho uzakorera mu bihugu bitandukanye.
Agarutse ku buryo yahunze u Burundi, Barankitse yagize ati: “Igihe nahunze, ngeze mu Bubiligi, nkagerayo nta na kimwe mfite. Kuko nari nambaye imyambaro umugore wa Ambasaderi w’u Bubiligi yantije, yampaye, ngo nambare ngo nshobore kugenda.”
Barankitse yavuze ko umugore wa Ambasaderi yamubajije icyo agiye gukora nyuma yo gutakaza byose birimo igihugu na pasiporo y’u Burundi yari yambuwe. Ngo yamusubije ko yahunganye ikiruta byose, ari cyo ‘urukundo’.
Ni umwe mu bamaganye ko uwari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yiyamamariza indi manda mu mwaka w’2015, bakibasirwa na Leta yariho, ari na yo mpamvu asobanura ko yatumye ahunga.



2 Responses
Barankitse yahishuye ko yahunze yambaye imyambaro y’umugore wa Ambasaderi w’u Bubiligi
Ukraine na Russie bimeze gute Ubu??
Barankitse yahishuye ko yahunze yambaye imyambaro y’umugore wa Ambasaderi w’u Bubiligi
Ukraine na Russie bimeze gute Ubu??