Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017, nibwo Padiri Nahimana Thomas yari ategerejwe i Kigali ku nshuro ya kabiri ariko iby’urugendo rwe byongeye kuyoyokera nzira.
Mu Kinyarwanda hari umugani ugira uti: “Inkoni y’umwana ishira dondidondi” Iby’uru rugendo rwa Nahimana narwo benshi bagiye barukurikirana batangiye kurugereranya nayo, ko amaherezo yarwo ruzarangirira mu magambo, n’ayo matora avuga ko azazamo akiyamamaza ku mwanya wa Perezida akazakorwa we akiri nzira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku nshuro ya mbere hari ku wa 23 Ugushyingo 2016, Nahimana yageze muri Kenya ahera ku kibuga cy’indege nyuma yo kubura ibyangombwa bimwemerera kwinjira ku butaka bw’u Rwanda, yaraharaye ageze aho asubira i Burayi n’ikipe bari kumwe.
Nahimana yakomeje gushimangira ko ari Leta y’u Rwanda yamubujije kwinjira mu Rwanda ariko Minisiteri ishinzwe abinjira n’abasohoka igatangaza ko nta byangombwa byuzuye yari afite.
Nahimana yakomeje gushimangira ko agomba kuza mu Rwanda agakina politiki atijwe umurindi nabo mu ishyaka abereye umuyobozi “Ishema” anaboneraho gutangaza ko amavarisi ye n’abo bari kumwe agifunze, ko we n’ikipe ye bagomba kugera i Kigali ku wa 23 ariko si ko byagenze.
Butera Yves, Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, yatangaje ko Nahimana Thomas ahawe ikaze mu rwamubyaye nk’abandi Banyarwanda bose ariko akongeraho ko Nahimana yatse Viza nk’umuturage ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ndetse binagaragara ko bitari bizwi ko afite ubwenegihugu bubiri.
Pasiporo yari afite y’u Rwanda ko yari yarataye agaciro ikindi kandi ngo cyatumye Nahimana yangirwa kujya mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ni uko yari afite pasiporo ya EAC y’ubukerarugendo, ibi bibazo byose bikiri mu byangombwa bye ngo bikaba aribyo byatumye yangirwa.
Uyu mupadiri wahisemo gukora politiki, yabwiye BBC Ishami ry’Ikirundi n’Ikinyarwanda ko yageze i Bruxelles mu Bubiligi akahasanga inyandiko zimubuza kuza mu Rwanda
Umunyamakuru wa BBC yamubajije niba yarafite impapuro zimwemerera kuza mu Rwanda amusubiza ko impapuro afite arizo n’ubundi yari yaziyeho mu mpera z’umwaka ushize ubwo yangirwaga kuza mu Rwanda ageze i Nairobi muri Kenya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi mpapuro ni visa ya ba mukerarugendo bashaka gusura ibihugu byo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba na passport y’u Rwanda ariko itagifite agaciro.
Abajijwe n’umunyamakuru impamvu bangirwa kwinjira mu Rwanda yasubije agira ati: “Twasomewe urupapuro ku kibuga cy’indege bahawe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ko yutemerewe kujyayo, nta mpamvu ihari, nta kirego baturega bashyiraho ibyangombwa byacu gusa ngo ntabwo bashaka ko tujya i Kigali,…”.
Iby’uru rugendo rwa Nahimana rukomeje kuba amayobera benshi mu Banyarwa bakomeje kurwibazaho by’umwihariko na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yararwibajijeho.
Perezida Kagame yavuze ko adasobanukirwa impamvu Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda. Avuga ko atumva ko niba umuntu ashakwa n’ubutabera, yabuzwa kwinjira mu gihugu bigendeye ku gukeka ko ashobora gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yigisha.
Perezida Kagame yongeyeho ko umuntu nka Nahimana Thomas cyangwa undi wese, adashobora guhungabanya u Rwanda.
Yashimangiye ko nk’Umunyarwanda, Nahimana atari akwiye kubuzwa kwinjira mu Rwanda nubwo yari afite pasiporo yo mu mahanga [ibi yabitangaje ubwo yangirwaga kwinjira ku nshuro ya mbere].
Ibi perezida Kagame yabigarutseho ku wa 11 Ukuboza 2016, muri Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi yari yakoranyirije hamwe abanyamuryango bagera ku bihumbi bibiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


