Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kane wifatanyije n’u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange kwibuka no kuzirikana ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Mata ni bwo u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwibuka no kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu 1994.
Loni mu butumwa bwayo bujyanye n’uyu munsi, yagaragaje mu gihe hibukwa umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi, iha “icyubahiro abishwe” ndetse “ikazirikana ubuzima bugoye bw’abarokotse.”
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, we yavuze ko mu gihe hibukwa amaraso yamenetse mu myaka 28 ishize, abantu bakwiye kumenya ko bafite amahitamo.
Ati: “[Ni ngombwa] guhitamo ubumuntu aho guhitamo urwango, impuhwe aho guhitamo ubugome; ubutwari mu cyimbo cyo kutanyurwa ndetse n’ubwiyunge mu cyimbo cy’uburakari.”


