Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon, yafashe mu mugongo Abanyarwanda yifatanya na bo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Bongo mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yavuze ko bikwiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ihora yibukwa mu rwego rwo kwirinda ko amahano nk’ayabaye mu myaka 28 ishize yakongera kubaho.
Ati: “Imyaka 28 irashize, u Rwanda, igihugu kivandimwe cyigwiririwe n’ibyago bibi cyane bitavugwa. Ku wa 7 Mata mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yaratangiye. Kugira ngo amahano nk’aya atazongera kubaho, ntituzigere twibagirwa, mureke duhore twibuka.”
Perezida wa Gabon yunzemo ko yihanganisha akanafata mu mugongo abaturarwanda.


