Abarokokeye Jenoside ku biyaga bya Mugesera na Sake hari ibyo basabye Akarere ka Ngoma

Sangiza iyi nkuru

Abarokokeye ku biyaga bya Mugesera na Sake mu karere ka Ngoma, basaba ko hashyirwa ibimenyetso bigaragaza amateka y’ibyahabereye, kugira ngo abahaburiye ubuzima bajye bahora bibukwa.

Abahararokokeye mu buhamya bwabo, berekana inzira y’umusaraba Abatutsi bari baturiye ibyo biyaga banyuzemo bahigwa, ndetse bamwe bakabijugunywamo bagihumeka, mu gihe hari n’abirohagamo bahunga abicanyi kandi batazi koga.

Aba kandi baramagana abagoreka amateka bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, bakifuza ko ku nkengero z’ibyo biyaga hashyirwa ibimenyetso byerekana uko Jenoside yakozwe n’abahiciwe, kugira ngo abaje kuhibukira bajye banazirikana ayo mateka.

Bavuga ko ntawe ukwiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko habanje kubibwa imbuto mbi y’urwango mu bantu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko hagiye gushakwa ubushobozi kugira ngo ahantu nk’aho ku biyaga hiciwe abantu hashyirwe ibimenyetso bya Jenoside, kugira ngo ayo mateka atazibagirana.

RBA dukesha iyi nkuru ivuga ko umuhango wo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu biyaga bya Sake na Mugesera, wabanjirijwe no kunamira no gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abasaga 760 baguye mu Murenge wa Sake.

Uyu muhango wakurikiwe no gushyira indabo ku kiyaga cya Mugesera ahajugunywe umubare w’Abatutsi utaramenyeka kugeza ubu, bitewe n’amakuru ku byahabereye ataramenyekana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *