Uko ibihugu byo ku isi byose bihagaze ku cyaha cya ruswa. Urutonde rushya rwashyizwe ahagaragara rugaragaza uko ruswa yifashe mu bihugu byo ku isi kuri uyu wa 25 Mutarama 2017 rugaragaza ko igihugu cy’u Rwanda gihagaze neza mu kurandura ruswa, ibihugu bya Sudani y’Epfo na Somalia byo muri Afurika nibyo byamunzwe na ruswa cyane ku isi hose.
Kuri uru rutonde u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu runganya amanota n’ibirwa bya Maurice byose byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
U Rwanda kandi ruri ku myanya wa 50 ku isi mu kutarangwamo ruswa aho rwagumanye amanota 54% nk’uko bigaragara ku rutonde rw’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International)
Muri uyu mwaka bigaragara ko Transparency International yakoze ubushakashatsi bwayo mu bihugu 174 mu gihe mu mwaka wabanje bari bagenzuye mu bhugu 168
Mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu aho ruri kumwe n’ibirwa bya Maurice binganya amanota 54, ku mwanya wa mbere muri Afurika hari igihugu cya Botswana naho ku mwanya wa kabiri hakaba Cape Verde.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku mwanya wa mbere ku isi hara igihugu cya Denmark na New Zealand byose binganya amanota 90%.
Muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC) igihugu cy’u Rwanda cyongeye kuza ku mwanya wa mbere aho gikurikiwe na Tanzania (2), Kenya(3), Uganda (4) naho u Burundi bukaza ku myanya wa nyuma mu byamunzwe na ruswa muri EAC.
Ku rwego rw’isi igihugu cy’u Burundi kiri ku mwanya wa 159 mu byamunzwe na ruswa.
Madamu Marie-Immaculée Ingabire uyobora Transparency international ishami ry’u Rwanda yavuze ko kuba u Rwanda rwagumye ku manota rwari rufite mu myaka ushize bigaragaza ko imbaraga zo kurwanya ruswa nazo zitigeze ziyongera cyuangwa ngo zigabanuke.
Ingabire yavuze ko kugirango ruswa icike burundu hakenewe ko abanyarwanda biyumvamo ubushake bwo gutanga amakuru kuri iki kibazo ndetse n’abategetsi bakarushaho gushishikariza abaturage gutanga amakuru yose arebana n’icyaha cya ruswa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


