Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yatangaje ko ubwato bw’intambara bw’u Burusiya bwitwa Moskva bwangijwe n’igiturika cyari kirimo ku wa Gatatu bwarohamye, mu gihe Ukraine yemeza ko ari missile zayo zabwangije.
Ubutumwa bwa minisiteri buvuga ko Moskva, ubwato bw’intambara bw’Abarusiya bwari icyamamare mu Nyanja y’Umukara bwari burimo kujyanwa ku cyambu igihe “umuyaga ukabije wo mu nyanja waburohamishaga.
Ubu bwato bwakoragamo abantu 510 burasa za missile bwari ikimenyetso cy’imbaraga z’igisirikare cy’u Burusiya, bwari buyoboye ibitero by’amato muri Ukraine.

Ku rundi ruhande ariko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, Ukraine yo ivuga ko misile zayo ari zo zakubise ubu bwato nubwo u Burusiya butigeze bwemera ko hari igitero icyo ari cyo cyose cyagabwe kuri Moskva. Moscow yavuze ko bwarohamye nyuma yo gufatwa n’inkongi.
U Burusiya buvuga ko inkongi y’umuriro yatejwe n’iturika ry’amasasu y’ubu bwato bw’intambara yongeraho ko nyuma abakozi bose bimuriwe mu bwato bw’u Burusiya bwari hafi aho mu Nyanja y’Umukara. Nta yandi makuru yatanzwe.
Nyuma yo kuvuga ku ikubitiro ko ubu bwato bw’intambara bwarerembaga, nyuma kuri uyu wa Kane ibitangazamakuru bya Leta y’u Burusiya byaje gutangaza ko bwazimiye.
Ibiro Ntaramakuru bya Leta y’u Burusiya, TASS, byatangaje ko “Mu gihe bwakururwaga … bwerekezwa ku cyambu ubwo bwato bwatakaje uburinganire kubera ibyangiritse ubwo umuriro watangiraga nyuma y’amasasu yaturitse, bitewe n’inyanja itari ituje, ubwato bwarohamye”.

Abayobozi b’Ingabo za Ukraine bo bavuze ko bakubise Moskva misile zo mu bwoko bwa Neptune zakozwe na Ukraine nyuma y’aho u Burusiya bwigaruriye Crimée mu 2014.
Ku munsi wa mbere w’ibitero by’u Burusiya muri Ukraine ku ya 24 Gashyantare, Moskva yamamaye cyane nyuma yo guhamagarira ingabo za Ukraine zirinda umupaka zari zirinze Ikirwa Snake mu Nyanja y’Umukara, kuyamanika abandi bakanga.
.


