Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA riravuga ko rishaka umutoza w’ikipe y’igihugu, Amavubi nyuma y’uko uwari usanzwe atoza iyi kipe , Jonathan McKinstry yirukanywe mu mwaka ushize wa 2016.
Nk’uko byagaragaye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA kuwa 25 mutarama 2017, uyu mwanya watanzwe mu rwego rwo gushaka abapiganirwa akazi ndetse amabaruwa agasaba akaba ahita yakirwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri tangazo rivuga ko usaba akazi yandikira Perezida w’ishyirahamwe Vincent De Gaulle Nzamwita hagaragazwa ubushobozi, ubunararibonye n’ubumenyi usaba akazi afite bwatuma ahabwa akazi ko gutoza ikipe Amavubi.
Nyuma iyi baruwa igashyikirizwa ubunymabanga bwa Ferwafa.
Biteganyijwe ko abasaba aka kazi bagomba kuba bamaze kugeza amabaruwa ku cyicaro I remera bitarenze ku itariki ya 7 Gashyantare 2017, hakarebwa abujuje ibisabwa bagakoreshwa ikizamini cy’akazi.
Ikipe y’igihugu amavubi iri gukina ndetse no gukora imyitozo nta mutoza ifite guhera muri Kanama, 2017 ubwo uwari asanzwe ayitoza Jonathan Mckinstry yeretswe imiryango isohoka ashinjwa gutanga umusaruro mucye.
Ni mu gihe iyi kipe igomba kwitabir amarushanwa ya CAN 2019 azabera mu gihugu cya Cameroun aho igomba no gutangira kwitegura gukina imikino y’ijonjora mu gihe cya vuba dore ko iri no mu itsinda rya 8.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe byari bimenyerewe ko ushaka aka kazi yandikira Federation y’igihugu y’umupira w’amaguru mu rwanda bujuje imyirondoro yabo n’ubunararibonye bafite muri aka kazi ubundi bakazahamagarwa ku kazi, iri tangazo rinavuga ko abazabasha kuzuza ibisabwa bazahamagarwa bagakoreshwa ipiganwa ry’akazi ((Interview)
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana @Bwiza.com


