Patrick Paumen, Umuholandi wimyaka 37, agira ububabare igihe cyose yishyuye ikintu mu iduka cyangwa muri resitora.
Ntabwo akeneye gukoresha amafaranga, ikarita ya banki cyangwa terefone igendanwa kugirango yishyure. Ahubwo, ashyira ikiganza cye cy’ibumoso hafi y’akuma gasoma ikarita iri mu mubiri we ubwo akaba arishyuye.
Uyu mukozi ushinzwe umutekano, Paumen, ashobora kwishyura akoresheje ukuboko kwe gusa kuko muri 2019 yatewe akuma (microchip) akoresha mu kwishyura munsi y’uruhu rwe.
Paumen ati: “Inzira irababaza nko gukandwa uruhu”.
Mu 1998 ni bwo microchip yatewe bwa mbere mu kiremwa muntu, ariko mu myaka icumi ishize ni bwo iryo koranabuhanga ryabonetse mu bucuruzi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Isosiyete y’Abongereza n’Abanyapolonye yitwa Walletmor ivuga ko yabaye, mu mwaka ushize, isosiyete ya mbere igurisha utu twuma dukoreshwa mu kwishyura.

Wojtek Paprota wayishinze akaba n’umuyobozi mukuru, agira ati: “akuma gashobora gukoreshwa mu kwishyura ibinyobwa ku mucanga wa Rio, ikawa i New York, kwiyogoshesha i Paris, cyangwa muri supermarket yaho.”
Yongeyeho ko ubu buryo bwo kwishyura bushobora gukoreshwa ahantu hose byemewe.
Microchip ya Walletmor, ipima munsi ya garama kandi ikaba nini cyane kuruta uruheke rumwe rw’umuceri, igizwe na chip ntoya na antenne iba muri biopolymer.


