Indege itwara abagenzi ya Rwandair yaguye nabi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu yari itwaye abantu bagera kuri 60 barimo abashyitsi bagera kuri 20 bari baturutse I Kigali bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Indege ya RwandAir WB 464 yari iturutse i Nairobi, yari igeze ku kibuga cy’indege cya Entebbe saa kumi n’imwe n’iminota 31 za mu gitondo, ubwo yarengaga ikibuga kubera ikirere kibi.
Nibura 20 mu bantu bagera kuri 60 bari muri iyi ndege nk’uko tubikesha Daily Monitor, ni abashyitsi ba Lt Gen Muhoozi Kainerugaba bari baturutse Kigali bitabiriye isabukuru y’imyaka 48 y’umuhungu wa Perezida Museveni iteganyijwe kuwa 24 Mata.
Lt Gen Muhoozi mu minsi ibiri ishize abinyujije kuri twitter, yemeje ko Miss Jolly Mutetsi wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yavuze ko ari “inshuti y’igihe kirekire” azitabira ibirori byo kwizihiza uyu munsi w’amavuko. Yagaragaje kandi ko abantu bo muri Afurika y’Iburasirazuba na Afurika muri rusange bemerewe kubyitabira.
Mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka yoroheje, dore ko nta muntu wahakomerekeye, amakuru aturuka ku kibuga cy’indege avuga ko ibimenyetso by’aho indege igomba kumanukira ku nzira nshya bitagaragaraga neza ndetse kubera imvura yabyutse igwa.
Ibi birashimangirwa n’itangazo Rwandair yasohoye naryo ryemeza ko impanuka yatewe n’ikirere cyari kimeze nabi, ariko ko abari mu ndege n’abakozi basotsemo nta kibazo bafite.
Ikigo gishinzwe indege za gisivili cya Uganda cyavuze ko umuhanda wa kabiri (usimbura uwa mbere) wakoreshwaga n’indege nto kandi zitaremereye.
Ubuyobozi bw’indege bwagize buti: “Imbaraga zose zirimo gukoreshwa kugira ngo indege ikurwe mu nzira kugira ngo inzira nyamukuru ishobore gukoreshwa neza”.
Ntabwo aribwo bwa mbere indege irenga ikibuga. Muri Mutarama 2019, indege ya Ethiopian Airlines (Boeing 737-800) yari itwaye abantu 139 yarenze ikibuga ubwo yahageraga saa 12:41 z’ijoro.



2 Responses
Entebbe: Indege ya Rwandair yaguye nabi yarimo n’abitabiriye ibirori bya Lt. Gen. Muhoozi bavuye i Kigali
Imana ishimwe ubwo abavandimwe bacu bavuye mundege amahoro kandi nayo ikaba itangiritse,imana yashyize mumitima yacu igitekerezo cyo kubaho iteka. umubwiriza 3:11.
Entebbe: Indege ya Rwandair yaguye nabi yarimo n’abitabiriye ibirori bya Lt. Gen. Muhoozi bavuye i Kigali
Imana ishimwe ubwo abavandimwe bacu bavuye mundege amahoro kandi nayo ikaba itangiritse,imana yashyize mumitima yacu igitekerezo cyo kubaho iteka. umubwiriza 3:11.