Rwamagana: Abatwara ibinyabiziga basabwe kubirinda gusohora imyuka ihumanya ikirere

Mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa 19 Mata 2022 habereye ubukangurambaga bugamije gushishikariza abatwara ibinyabiziga kubyitaho bakabisuzumisha kugira ngo babirinde gusohora imyuka ihumanya ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima. Ubu bukangurambaga bwatangiye ku wa 24 Werurwe 2022 bwateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Polisi y’igihugu. Bamwe […]

Icyo nshyize imbere ni ugushora ubushobozi bwose MINUSCA ifite mu mutekano wa Centrafrica – Rugwabiza

fqyh27txwaurikz.jpg

“Icyo nshyize imbere ni ugukoresha, gushora ubushobozi bwose MINUSCA ifite mu mutekano n’ituze muri Repubulika ya Centrafrica ”, ibi ni ibyatangajwe na Valentine Rugwabiza, Intumwa nshya Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrica akaba n’Umuyobozi wa MINUSCA. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yatangiraga gushyira mu bikorwa inshingano ze yahawe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, […]

Perezida Kagame yaganiriye na Min. w’Intebe w’Ubwongereza kuri telefone

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson bagiranye ikiganiro kuri telefone, cyagarutse ku masezerano y’ubufatanye y’u Rwanda n’u Bwongereza yo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira. Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Interineti (Website) ya Leta y’Ubwongereza, BWIZA yabonye, rivuga ko ibi biganiro byabaye kuwa 19 Mata 2022 ku mugoroba wo muri […]

Perezida Kagame aratanga ikiganiro mu nama yateguwe na Banki y’Isi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabira ikiganiro ku mpinduramatwara mu bukungu bishingiye ku ikoranabuhanga. Ni ikiganiro cyateguwe na Banki y’Isi cyitabirwa na Perezida Kagame hifashishijwe ikoranabuhanga, aho kigaruka ku kamaro k’ikoranabuhanga rigezweho mu kubaka ubukungu budaheza kandi buhamye. Iyi nama iraba mu […]

Field Data Collectors at Food for the Hungry

FH ASSOCIATION RWANDA PO BOX 911 Kigali, Rwanda VACANCY ANNOUNCEMENT ENUMERATORS ABOUT FH FH Association (Food for the Hungry) is an International Christian Relief and Development Non-governmental organization. FH Rwanda has been implementing integrated relief and development projects in Rwanda since 1994. FH Rwanda currently has programs in Nyagatare, Gatsibo, Kamonyi, Muhanga, Ruhango and Ngororero […]

Ingabo za Cameroon n’iz’u Burusiya zagiranye amasezerano

Guverinoma ya Cameroon n’iy’u Burusiya ziherutse kugirana amasezerano y’ubufatanye mu by’igisirikare. Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI yabitangaje, aya masezerano yasinyiwe i Moscow ku ruhande rwa Cameroon yari ahagarariwe na Minisitiri w’ingabo, Joseph Beti Assomo na mugenzi we w’u Burusiya, General Sergei ChoĂŻgou. Mu by’ingenzi bikubiye muri aya masezerano ari ku mpapuro 13 harimo guhanahana amakuru […]

Denmark yemeje ko iri kuganira n’u Rwanda ku kurwoherereza abimukira

Guverinoma ya Denmark yemeje ko iri kugirana ibiganiro n’iy’u Rwanda ku buryo yarwoherereza abimukira bashaka ubuhungiro. Mu kiganiro yagiranye na Reuters kuri uyu wa 20 Mata 2022, Minisitiri Mattias Tesfaye ushinzwe abinjira n’abasohoka, yasobanuye iby’ibi biganiro ati: “Ibiganiro byacu na guverinoma y’u Rwanda bikubiyemo uburyo bwo kohereza abasaba ubuhungiro.” Minisitiri Tesfaye yavuze ko biganiro bigamije […]

Abacanshuro bagera ku 20,000 barimo aba Wagner Group baba bari kurwana muri Ukraine

Kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi mu Burayi yavuze ko abacanshuro bagera ku 20.000 bo mu kigo cy’Abarusiya cyigenga kimaze kwamamara kitwa Wagner Group hamwe n’abaturutse muri Syria na Libya bari gufatanya n’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine. Uyu muyobozi yabitangarije abanyamakuru i Washington, agira ati: “Ku bijyanye n’ubushobozi bwabo, ni abarwanira ku butaka. Nta modoka nini […]

Entebbe: Indege ya Rwandair yaguye nabi yarimo n’abitabiriye ibirori bya Lt. Gen. Muhoozi bavuye i Kigali

Indege itwara abagenzi ya Rwandair yaguye nabi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu yari itwaye abantu bagera kuri 60 barimo abashyitsi bagera kuri 20 bari baturutse I Kigali bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba. Indege […]

20 Mata 1994: Umwamikazi Rosalie Gicanda yiciwe i Butare

Tariki ya 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Rosalie Gicanda yiciwe mu Mujyi wa Butare, ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (École des Sous-Officiers). Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nizeyimana yafatanije n’abandi basirikari bari mu bwicanyi nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Ngoma cyayoborwaga na […]

Uwahoze ari Min. w’Intebe w’Ubwongereza yavuze ko adashyigikiye kohereza abimukira mu Rwanda

Uwahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Theresa May, yanenze umugambi wa leta y’igihugu cye, wo kohereza abimukira basaba ubuhungiro mu Rwanda. May yabwiye inteko ishingamategeko ko adashyigikiye uriya mugambi kubera impungenge ze niba wujuje ibisabwa ku “mategeko, gushoboka no gutanga umusaruro”. Minisitiri w’ubutegetsi, Priti Patel, yavuze ko iyo gahunda izaba “ingorane ikomeye ku bambutsa abantu bitemewe” […]

RDC: Batayo ya FARDC iri gutozwa n’Abafaransa kurwanira mu mashyamba

fqtalowxwaeshi-.jpg

Batayo ya kabiri y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), izobereye kurwanira mu mashyamba, yatangiye imyitozo irimo guhabwa n’abarimu b’Abafaransa. Ibi byatangajwe na Ambasade y’u Bufaransa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 19 Mata 2022. Nk’uko amakuru amwe agera ku rubuga rwa Actu7.cd dukesha iyi nkuru […]

Abayobozi bo mu karere bagiye kongera guhurira mu nama yiga kuri M23 i Nairobi

Nyuma y’umutekano muke wongeye kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), n’igaruka ry’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje ukomeje kotsa igitutu abategetsi ba Congo ushinja kutubahiriza amasezerano bagiranye mu 2013, biravugwa ko kuri uyu wa Kane, itariki 21 Mata abayobozi bo mu karere barimo Perezida Kagame, Tshisekedi, Museveni, Kenyatta na Ndayishimiye, bahurira i […]

Le vol Rwandair WB464 a Ă©tĂ© impliquĂ© dans une sortie de piste Ă  l’aĂ©roport international d’Entebbe

fqxluokwyae0glv-2.jpg

Le vol Rwandair WB464 a eu un petit accident mercredi matin lors de son atterrissage Ă  l’aĂ©roport international d’Entebbe en Ouganda. Un communiquĂ© de la compagnie aĂ©rienne rwandaise a indiquĂ© que l’accident a Ă©tĂ© causĂ© par le mauvais temps. “Le vol Rwandair WB464 lors de son atterrissage Ă  l’aĂ©roport international d’Entebbe tĂ´t ce matin, a […]

Kampala: RwandAir flight involved in a runaway excursion

RwandAir announces that its flight early this morning was involved in a runaway excursion upon landing at Entebbe International Airport, Kampala-Uganda. “RwandAir flight WB464 upon landing at Entebbe International Airport early this morning, was involved in a runaway excursion as a result of bad weather.” Announces today, April 20, 2022. According to this national airline […]

Kera kabaye, ikipe yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Erling Haaland

Ikipe ya Manchestrer City yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza yamaze kumvikana n’abahagarariye rutahizamu wa Borussia Dortmund n’ikipe y’igihugu ya Norway, Erling Haaland, kugira ngo ayikinire nyuma y’igihe kirekire imushaka. Nkuko ikinyamakuru Sportmaill dukesha iyi nkuru cyabitangaje, ngo ikipe ya Manchester City itozwa n’umunya-Espagne Pep Guardiola yamaze kumvikana n’abahagarariye uyu rutahizamu […]

Indege ya Rwandair yakoreye impanuka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe

fqxluokwyae0glv.jpg

Indege ya Rwandair numero WB464 yakoze impanuka idakanganye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo yari irimo kugwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Rwanda, rivuga ko indege yaguye nabi kubera ikibazo cy’ikirere cyari kifashe nabi. Biravugwa ko umupilote byabaye ngombwa […]

Rutsiro: Umushinwa wagaragaye ahondagurira umuntu ku musaraba yakatiwe imyaka 20

rutsiro.jpg

Urukiko rwisumbuye rwa Karongi kuri uyu wa 19 Mata 2022 rwakatiye Umushinwa Shujun Sun wagaragaye akubita umuntu wari uziritse ku musaraba igifungo cy’imyaka 20, rumaze kumuhamya icyaha cy’iyicarubozo. Uyu Mushinwa wari kumwe n’abandi Banyarwanda barimo uwitwa Renzaho Alexis bagaragaye mu murenge wa Mukura, mu karere ka Rutsiro muri Kanama 2021, bahondagura Umunyarwanda bahatirizaga kwemera ko […]

Rwanda’s March inflation rises to 7.5 from 5.8% in February

Rwanda’s consumer prices continued to rise in the past months, driving up year-on-year inflation rate for March to 7.5 per cent, up from 5.8 per cent in February 2022. The latest data from the National Institute of Statistics (NISR) shows that prices of foodstuffs, which increased by 10.2 per cent, were among the main drivers […]

MINEDUC yakebuye abafata amashuri y’imyuga nk’ay’abananiranye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko Leta iri gukora ibishoboka byose mu kongera amashuri y’imyuga bityo ko ababyeyi bakwiriye guhindura imyumvire yo kumva ko ayo mashuri yigamo abatsinzwe ibindi n’abananiranye. Irere asobanura ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo aya mashuri yiyongere mu gihugu ari nako asaba […]