“Icyo nshyize imbere ni ugukoresha, gushora ubushobozi bwose MINUSCA ifite mu mutekano n’ituze muri Repubulika ya Centrafrica ”, ibi ni ibyatangajwe na Valentine Rugwabiza, Intumwa nshya Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrica akaba n’Umuyobozi wa MINUSCA.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yatangiraga gushyira mu bikorwa inshingano ze yahawe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, aho ku ikubitiro yabanje kubonana n’abayobozi batandukanye b’igihugu barimo Perezida Faustin Archange Touadera.
Valentine Rugwabiza kandi yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Centrafrica, Sylvie Baïpo-Temon wamwakiriye mu biro bye kuri uyu wa Kabiri.

Usibye abayobozi ba Centrafrica kandi, Rugwabiza yakiriye uhagarariye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Centrafrica, Amb. Matias Bertino Matondo baganira ku ngingo z’inyungu rusange hagati y’inzego zombi.
Niwe ambasaderi wa mbere Rugwabiza yakiriye mu biro bye kuva yatangira imirimo ye ku itariki 18 Mata na nyuma yo kugera muri iki gihugu ku itariki ya 17 Mata 2022.

Ambasaderi Matondo ati “Ubufatanye hagati ya LONI na Afurika Yunze Ubumwe bwahoze bukora neza, ndetse n’imyaka mike mbere, hamwe n’izindi ntumwa zidasanzwe zari zihari; no ku ruhande rwa MINUSCA no ku ruhande rwa Afurika Yunze Ubumwe, turuzuzanya, ”

Umuyobozi mushya wa MINUSCA kandi yakomeje guhura n’abayobozi batandukanye, aho kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Mata, aherekejwe n’abamwungirije babiri, Lizbeth Cullity na Denise Brown, yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Centrafrica, Hon. Hon. Simplice Sarandji.


