Urukiko rwisumbuye rwa Karongi kuri uyu wa 19 Mata 2022 rwakatiye Umushinwa Shujun Sun wagaragaye akubita umuntu wari uziritse ku musaraba igifungo cy’imyaka 20, rumaze kumuhamya icyaha cy’iyicarubozo.
Uyu Mushinwa wari kumwe n’abandi Banyarwanda barimo uwitwa Renzaho Alexis bagaragaye mu murenge wa Mukura, mu karere ka Rutsiro muri Kanama 2021, bahondagura Umunyarwanda bahatirizaga kwemera ko yibye umucanga mu kirombe bakoreragamo.
Abakekoze iki cyaha batangiye gukurikiranwa, bigaragara ko hari abandi bakubise muri ubu buryo, babashinja kubiba. Aba ni: Niyomukiza Azarias, Ngendahimana Gratien na Bihoyiki Deo.
Soma inkuru yabanje https://bwiza.com/?Rutsiro-Umushinwa-yagaragaye-ahondagurira-Umunyarwanda-ku-musaraba
Uretse Shujun Sun, urukiko rwisumbuye rwemeje ko Renzaho na we yagize uruhare mu ikubitwa ry’aba bantu, rumukatira igifungo cy’imyaka 12.
Rwabategetse ko Sun na Renzaho bishyura Niyomukiza, Biyoyiki na Ngendahimana indishyi y’amafaranga miliyoni 2.5 kuri buri wese, ibihumbi 100 by’ikurikiranarubanza n’ibihumbi 300 by’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko.
Sun na Renzaho guhera kuri uyu wa 19 Mata 2022 bajyanwe gufungirwa muri gereza ya Rubavu nyuma y’isomwa ry’umwanzuro w’urukiko. Bahawe iminsi 30 yo gutanga ubujurire.




