Perezida Kagame yaganiriye na Min. w’Intebe w’Ubwongereza kuri telefone

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson bagiranye ikiganiro kuri telefone, cyagarutse ku masezerano y’ubufatanye y’u Rwanda n’u Bwongereza yo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira.

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Interineti (Website) ya Leta y’Ubwongereza, BWIZA yabonye, rivuga ko ibi biganiro byabaye kuwa 19 Mata 2022 ku mugoroba wo muri icyo gihugu.

Ni itangazo ryari rivuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe (10 Downing street).

Iri tangazo rigira riti “Minisitiri w’Intebe yashimiye Perezida ku bw’Igihugu cye kiyemeje gushakira umuti ikibazo cyugarije Isi cy’abimukira bajya mu bihugu mu buryo butemewe n’amategeko.”

Kuri urwo rubuga kandi bavuze ko ” Minisitiri w’Intebe yavuze ku bufasha bw’Ubwami bw’Ubwongereza kuri Ukraine no kuba hakenewe ko amahanga kwishyira hamwe mu kurwanya ugutera kutagira impamvu k’Uburusiya kuri Ukraine.”

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yizeje u Rwanda imikoranire mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Aba bayobozi kandi banagarutse ku nama ya CHOGM izahuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango w’Ibihugu bikoresha icyongereza izaba muri Kamena, bavuga ko bishimiye kuzitabira iyi nama.

Boris Johnson yaganiriye na Perezida Paul Kagame nyuma y’iminsi micye Guverinoma z’Ibihugu byabo zishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gukemura iki kibazo cy’abimukira bahungiye mu Bwongereza.

Yavuze ko aya masezerano azatuma abimukira babarirwa mu bihumbi boherezwa mu Rwanda kuko ari Igihugu kiza mu bya mbere ku Isi mu kugira umutekano.

Ni gahunda ikomeje kugarukwaho na benshi barimo abayamagana bavuga ko itari ikwiye kuko u Bwongereza bwikuyeho inshingano bukaba bugiye kwegeka umutwaro ku Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda na yo yakunze kugaragaza ko kwiyemeza iyi gahunda biri mu mugambi wo gukomeza gutanga umusanzu mu gutabara ikiremwamuntu cyaba kiri mu majye kuko u Rwanda na bamwe mu Banyarwanda bazi ingaruka zo gutereranwa.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo atarwemerera kurebera kuba hari abantu bari gucuruzwa nk’ibicuruzwa no gukoreshwa imirimo y’uburetwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yaganiriye na Min. w’Intebe w’Ubwongereza kuri telefone
    oooH! Mukuralinda arivuguruza! Nonese Ubwongereza ntibwvuzeko buzariha Urwanda miliyoni 120 za paunde (140 millions US$)? Ibyo ni ikiguzi kandi ntibyemewe mu ruhando rw’amahanga. Gusa njye mbona hashobora kuvuka ikibazo gikomeye hagati y’Urwanda n’ibindi bihugu byabeshwagaho n’inkunga abimukira boherezaga iwabo iyo babaga bageze mu Bulayi. Karundura ikaba kwumva ngo bazohereza mu Rwanda abo babona binjira badakurikije amategeko: amabandi, abarwanyi, …! Urwanda se rugiye kuba ikimpoteri?

  2. Perezida Kagame yaganiriye na Min. w’Intebe w’Ubwongereza kuri telefone
    oooH! Mukuralinda arivuguruza! Nonese Ubwongereza ntibwvuzeko buzariha Urwanda miliyoni 120 za paunde (140 millions US$)? Ibyo ni ikiguzi kandi ntibyemewe mu ruhando rw’amahanga. Gusa njye mbona hashobora kuvuka ikibazo gikomeye hagati y’Urwanda n’ibindi bihugu byabeshwagaho n’inkunga abimukira boherezaga iwabo iyo babaga bageze mu Bulayi. Karundura ikaba kwumva ngo bazohereza mu Rwanda abo babona binjira badakurikije amategeko: amabandi, abarwanyi, …! Urwanda se rugiye kuba ikimpoteri?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *