Mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa 19 Mata 2022 habereye ubukangurambaga bugamije gushishikariza abatwara ibinyabiziga kubyitaho bakabisuzumisha kugira ngo babirinde gusohora imyuka ihumanya ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Ubu bukangurambaga bwatangiye ku wa 24 Werurwe 2022 bwateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Polisi y’igihugu.
Bamwe mu bashoferi bavuga ko basobanukiwe neza ibitera ibinyabiziga gusohora imyuka ihumanya ikirere ndetse ko biyemeje kujya bakoresha amavuta ya moteri yujuje ubuziranenge.
Kamili Hasan ni umushoferi w’imodoka itwara imizigo. Yavuze ko we na bagenzi be bazajya birinda gukoresha amavuta bashyira mu modoka ashobora guhumanya ikirere. Ati: “Ibi batwigishije ni ubwa mbere mbyumvise nkaba nabyishimiye cyane, ahubwo bibaye byiza bajya babitwigisha kenshi. Icyo tugiye gukora ni kujya twiga ku modoka dutwara kugira ngo zidasohora imyuka yahumanya ikirere ndetse tukanabishishikariza bagenzi bacu twese tukamenya ko gutwara imodoka zidahungabanya ubuzima bw’abantu kubera imyuka yahumanya ikirere.”
Bizimungu Pascal we yemeza ko nyuma yo kubona ibipimo bigagaragaza ibipimo cy’imyotsi ihumanya ikirere, yafashe icyemezo cyo guhindura ubwoko bw’amavuta ya moteri yakoreshaga.
Agira ati: “Icyo nize ni uko ari ngombwa kumenya amavuga nkoresha ku modoka ndetse ubwoko bw’amavuta ngomba kubuhindura. Inama nagira bagenzi banjye ni uko bajya bakoresha amavuta ku buryo budatera imyuka ihumanya ikirere kuko tumenye ububi bw’imyotsi isohoka mu modoka.”
Tuyisenge Jean Marie Vienney, umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ibidukijije muri REMA, avuga ko abatwara ibinyabiziga bagomba gushyira amavuta ya moteri mu modoka agakoreshwa mu buryo budahumanya ikirere.
Yagize ati: “Ubukangurambaga turimo gukora twabutangiye mu kwezi gushize, tukaba turimo gukangurira abashoferi kwita ku binyabiziga batwara kugira bidasohora imyuka ihumanya ikirere. Ubwabo mwumvise ko hari igihe bakoresha amavuta nabi, inama tubagira ni uko bajya basuzumisha ibinyabiziga kenshi badategereje controle technique bakoresha rimwe mu mwaka. Bagomba kandi no kujya bakoresha amavuta afite ubwiza kuko mu bituma imodoka isohora imyuka ihumanya harimo n’amavuta atari meza ndetse no kudakoresha neza imodoka zabo.”
Itegeko nimero 18/2016 ryo kuwa 18 Gicurusi 2016 ryo kubungabunga umwuka mwiza no gukumira ihumana ry’ikirere mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya gatandatu, ribuza kohereza mu kirere ibinyabutabire, ibikoresho, gazi ndetse n’imiti bishobora guhungabanya ubuzima.




2 Responses
Rwamagana: Abatwara ibinyabiziga basabwe kubirinda gusohora imyuka ihumanya ikirere
Ariko ndabona Police na REMA nabo batazi amavuta meza ya Moteur?kuko kuvuga ngo mukoreshe amavuta atanduza ikirere nta utayakoresha ahubwo ikibazo n’ayahe?
Rwamagana: Abatwara ibinyabiziga basabwe kubirinda gusohora imyuka ihumanya ikirere
Ariko ndabona Police na REMA nabo batazi amavuta meza ya Moteur?kuko kuvuga ngo mukoreshe amavuta atanduza ikirere nta utayakoresha ahubwo ikibazo n’ayahe?