Kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi mu Burayi yavuze ko abacanshuro bagera ku 20.000 bo mu kigo cy’Abarusiya cyigenga kimaze kwamamara kitwa Wagner Group hamwe n’abaturutse muri Syria na Libya bari gufatanya n’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine.
Uyu muyobozi yabitangarije abanyamakuru i Washington, agira ati: “Ku bijyanye n’ubushobozi bwabo, ni abarwanira ku butaka. Nta modoka nini n’intwaro bafite…”
Uyu muyobozi yagize ati: “Aba basore bakoreshwa cyane mu kurwanya Abanya-Ukraine biyemeje kurwana.”
Yongeyeho ko mu bacanshuro bari hagati y’10,000 kugeza ku 20.000 bigoye kuvuga umubare waturutse muri Wagner Group, bivugwa ko yegereye Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, cyangwa abaturuka muri Syria na Libya.
Uyu muyobozi yavuze ko bari “kwimura” abarwanyi bava muri Libya na Syria bajyanwa mu Ntara ya Donbas mu burasirazuba bwa Ukraine.
Mu mpera za Werurwe, Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yavuze ko abacanshuro barenga 1.000 bo mu itsinda rya Wagner bashoboraga kuzitabira imirwano muri Ukraine, harimo n’abayobozi bakuru b’iki kigo.
Uyu muyobozi wo mu Burayi yavuze ko mu mezi ane kugeza kuri atandatu, ingabo z’u Burusiya zishobora kuzaba zigenzura Lugansk iri mu gace ka Donbas, ndetse n’ikiraro gito cyo ku butaka kiri mu ntara ya Zaporizhzhia mu majyepfo ya Ukraine.
Uyu muyobozi kandi yahanuye ko mu cyi uyu mwaka imishyikirano hagati y’u Burusiya na Ukraine ishobora kurangira, bikazarangiza intambara mbere y’uko itumba ritangira.

2 Responses
Abacanshuro bagera ku 20,000 barimo aba Wagner Group baba bari kurwana muri Ukraine
Iyi mishyikirano igomba kuba kuko Putin yateye mugihe badakeneye Gaz cyanee bazaba batangiye igihe cyubukonje kandi byababana ikibazo batitonze bashura ,bashutse Ukraine bayigira ikibuga cyo kwipimiraho na Russian bakoresha president wayo ,barabizi ko Putin yazabakorera ibyo batigeze kubona bibuka itsindwa rya Napoleon na hitrere Bose hariya ntawahatsinfiye namateka ikindi vaziko abatunze kuri gaz bazaba bakeneye bagomba kuzitonda cyanee gusa bizatuma isi ihindura byinshi ,uburyo droir de véto ikoreshwa ,uko twabona abanyaburayi ,uko usa yafatwaga ,byinshi bizahinduka itarangiye mwahita nubona guerre mondial yakoreshwamo bombe nucléaire Afrique izahindura byinshi nayo vous aurez voir kbsaaaa