Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko Leta iri gukora ibishoboka byose mu kongera amashuri y’imyuga bityo ko ababyeyi bakwiriye guhindura imyumvire yo kumva ko ayo mashuri yigamo abatsinzwe ibindi n’abananiranye. Irere asobanura ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo aya mashuri yiyongere mu gihugu ari nako asaba abantu bahindura imyumvire bafite kuri aya mashuri. Yatangarije RBA ati “Wabwira umubyeyi uti shyira umwana mu mashuri y’imyuga akakubwira ko ari bimwe by’abadashoboye n’abananiranye. Leta mu bushobozi bwayo irongera abarimu, ibikorwaremezo, ibikoresho kugira ngo umuntu wize muri aya mashuri ya tekinike akore umurimo unoze, uyu munsi dufite amashuri 451, uyu mwaka w’ingengo y’imari tuzongeraho andi mashuri 21.” Kugeza ubu abanyeshuri bagana amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro bangana na 31.9% by’abanyeshuri bose bahawe amashami. Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Uburezi mu 2019 bwerekana ko 66% by’abarangiza muri aya mashuri bashobora kubona imirimo cyangwa bakayihanga mu mezi 6 ya nyuma yo kurangiza amasomo yabo. Gahunda ya guverinoma y’u Rwanda yo kugeza mu 2024 ari uko amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro azaba yigwa n’abanyeshuri bangana na 60%, ikigaragaza imbaraga inzego zinyuranye zigomba gushyiramo kugira ngo iyi ntego igerweho nta nkomyi. Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yerekana ko kuva mu mwaka wa 2015, abanyeshuri 158 535 bamaze kurangiza amashuri y’imyuga aho abagera ku 11 059 ari bize mu mashuri makuru (polytechinics, mu gihe abasaga ibihumbi 147 bize mu mashuri yisumbuye n’atanga amahugurwa y’igihe gito, naho abarangije kwiga imyuga mu mwaka w’amashuri ushize wa 2020/2021 muri rusange ari 26 053. Uyu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari kwigwamo n’abanyeshuri 102 393.


