Tariki ya 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Rosalie Gicanda yiciwe mu Mujyi wa Butare, ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (École des Sous-Officiers). Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nizeyimana yafatanije n’abandi basirikari bari mu bwicanyi nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Ngoma cyayoborwaga na Liyetona Ildefonse Hategekimana na Jandarumuri yayoborwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe. Mu baje mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda rwari hafi y’ibiro bya Komini Ngoma harimo Liyetona Bizimana, bitaga “Rwatsi”, Liyetona Gakwerere, Corporal Aloys Mazimpaka, hamwe na Dr. Kageruka. Mu rugo bahasanze abandi bahigwaga harimo Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya. Harimo kandi Uzamukunda Grace. Uyu yararashwe ariko ntiyapfa, yaje kurokoka apfa nyuma ya jenoside azize urupfu rusanzwe, akaba yari umukobwa wa Jean Damascene Paris, akaba ari na we watanze amakuru ya nyayo y’uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe. Rosalie Gicanda yari Umwamikazi w’umwami Mutara III Rudahigwa, akaba ari we mwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize, kuko umwami Kigeli V Ndahindurwa ari na we wabaye umwami wa nyuma w’u Rwanda, atigeze ashaka. Yashyingiranwe na Mutara Rudahigwa Tariki 13 Mutarama 1942 nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’umwami. Yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y’uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe n’uko bavugaga ko atabyara, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi. Gicanda Rosalie bimwe mubintu azwiho ni uko yari umugore muremure benshi bemeza ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi. Ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi ubwo abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami bambaye uko bavutse. Bivugwa ko bigeze kuri Gicanda yaturitse akarira bitewe n’uko atashoboraga kubyihanganira. Ibi bikaba ari byo byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza. Ubu umubiri w’umwamikazi Rosalie Gicanda uruhukiye i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe umwami Mutara III Rudahigwa.



2 Responses
20 Mata 1994: Umwamikazi Rosalie Gicanda yiciwe i Butare
Duharanire kunga ubumwe nitwe bifitiye akamaro n’Imana nibyo idusaba matayo 5:9
20 Mata 1994: Umwamikazi Rosalie Gicanda yiciwe i Butare
Duharanire kunga ubumwe nitwe bifitiye akamaro n’Imana nibyo idusaba matayo 5:9