Perezida Kagame avuga ko kugeza umuyoboro mugari wa interineti ku bantu benshi byakuraho inzitizi n’ubusumbane bukigaragara mu gukoresha ikoranabuhanga, cyane cyane abatuye mu byaro ndetse no mu mijyi aho abenshi batabona serivisi zihuta za interineti. Perezida Paul Kagame asanga kuba abaturage benshi ba Afurika batagerwaho na serivisi z’ikoranabuhanga rya interineti, bigikoma mu nkokora gahunda zigamije kubyaza amahirwe ikoranabuhanga rigezweho. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Perezida wa Banki y’Isi, David Malpass ubwo yitabiraga ibiganiro byateguwe n’iyi banki bigaruka ku mpinduramatwara y’ikoranabuhanga rya Digitali kuri uyu wa Gatatu. Iki kiganiro cyahuje abayobozi batandukanye b’ibigo bikomeye ku isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ndetse n’abayobozi ba za guverinoma zo hirya no hino ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga. Yagize ati “Mu Rwanda twashoye bifatika mu gusakaza ibikorwa remezo by’umuyoboro mugari wa interineti, twabashije gusakaza uyu muyoboro ku kigero cya 95 mu gihugu hose, urugero urebye urwego rw’ubuzima, henshi hatangirwa izi serivisi bafite serivisi za inderineti.” Akomeza agira ati “Bigenda bishyirwamo imbaraga muri gahunda yo kwishyira hamwe ku rwego rw’akarere cyane cyane mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, habayeho guhuza ibintu byinshi harimo no kureba uko ibi byagerwaho ku buryo kohererezana amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga byakorwa nk’aho umuntu ari mu gihugu kimwe, Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba umaze kwegerana mu buryo usa nk’igihugu kimwe kinini gihuza ibihugu bitandukanye by’ibinyamuryango, birimo kuganirwaho tunareba uko twagira ifaranga rimwe, bizatuma duhuza ibikorwa na serivisi bikorwe horoshywa urujya n’uruza bityo kwishyurana birusheho koroha.” Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo abaturage benshi batunze telephone ngendanwa, hakiri ikibazo cyo kuba umubare munini utabona serivisi za murandasi mu Rwanda kimwe no muri Afurika muri rusange.


