Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Sudani bararakaye cyane nyuma yo kubona videwo yagaragayemo uwari perezida, wavanywe ku butegetsi, Omar al-Bashir, yidegembya agenda azenguruka ibyumba by’ibitaro aho yimuriwe ku mpamvu z’uko yari arembye cyane muri gereza, nubwo bamwe bavuze ko bamushyigikiye.
Bashir wavanywe ku butegetsi mu myaka irenga itatu ishize ahiritswe n’igisirikare nyuma y’amezi y’imyigaragambyo, afungiye muri Gereza ya Kober mu gihe agikurikiranweho ibyaha birimo kuyobora igitero cy’abasirikare cyo mu 1989 cyamugejeje ku butegetsi, ruswa ndetse n’ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko bitashoboye kugenzura neza umwimerere w’iyo videwo yagaragaye muri iki cyumweru kandi inkomoko yayo itazwi. Ariko aya mashusho ntabwo yahakanwe n’abunganira Bashir, umwe muri bo yemeje ko kuri ubu ari mu bitaro.
Muri iyo videwo, Bashir agaragara asuhuza abashyitsi hanze y’icyumba cye cy’ibitaro, amwenyura, kandi agenda azenguruka mu byumba by’ibitaro, yambaye imyenda isanzwe kandi yambaye isaha.
Niyo mashusho ya mbere yagiye ahagaragara agaragaza Bashir ku mugaragaro atari mu cyumba cy’urukiko kuva yafatwa. Mu yindi videwo kandi agaragara yasuye umurwayi mugenzi we mu kindi cyumba.
Abdelrahman Alkhalifa, umwe mu bunganira Bashir ku kibazo cyo guhirika ubutegetsi yagize ati: “Uwahoze ari perezida ari mu bitaro bishingiye kuri raporo z’ubuvuzi zemejwe n’urukiko zatanze inama yo kuvurirwa mu bitaro uburwayi afite.”
Abunganizi ba Bashir basabye ko yimurirwa mu bitaro byigenga bya gisirikare aho ari ubu kubera kwandura COVID-19 ndetse n’ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso.
Mugihe bamwe ku mbuga nkoranyambaga basenze basaba gukira kwa Bashir no kurekurwa, abandi barakajwe nibyo bavuze ko ari uburyo bwo kumuha kwidegembya.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati: “Biragaragara ko ubu abahowe impinduramatwara bapfuriye ubusa.”
Undi ati: “Reka asure uwo akunda, kandi anyure mu bitaro byose byo mu gihugu, icy’ingenzi ni uko atazongera gutegeka iki gihugu, kandi urubanza rwe ruzacibwa n’Imana”.
Kugeza ubu Sudani iyobowe n’abajenerali ba gisirikare birukanye Bashir. Abajenerali mu Kwakira bakoze indi coup d’Etat yahagaritse gahunda yo kugabana ubutegetsi n’amashyaka ya gisivili.


