Uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Joseph Kabila Kabange, ntashobora kongera kuba Perezida muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, itegeko nshinga rirasobanutse, “twavuze ko manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa, ntabwo twavuze ko ishobora kuvugururwa cyangwa nyuma y’urubibi “, ibi ni ibyatangajwe na Prof. Eugène Banyaku wahoze ari Umucamanza w’Urukiko rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga.
Uyu munyamategeko avuga ko Mobutu yamaze imyaka 32 ku butegetsi binyuze mu gusubika amatora kandi ari yo mpamvu abantu bagize uruhare runini mu kugena umubare ntarengwa wa manda “.
Ibi yabitangaje mu gihe abayobozi n’abarwanashyaka b’ihuriro FCC bashimangira ko nta kizabuza Joseph Kabila, umukandida wabo kavukire, kwiyamamariza amatora y’umukuru w’igihugu ataha.
Ibi ariko kuri Prof. Banyaku ngo sibyo nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ikomeza ivuga. Yakomoje ku ngingo yemerera uwahoze ari perezida kuba senateri ubuzima bwe bwose.
Yagize ati “Iyi ngingo irasobanutse. Tuvuga ko abahoze ari abaperezida, abahoze ari ba perezida ari abasenateri ubuzima bwabo bwose. Rero, iyo tuvuze ko uri senateri, ntuba ugishaka ikindi kintu cyangwa indi manda. Ni izina ry’icyubahiro. ”


