Sergeant Major Niyigabura wemera ko yicishije umugore we ifuni yasabiwe gufungwa burundu

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye igifungo cya burundu Sergeant Major Niyigabura Athanase wemera ko tariki ya 26 Werurwe 2022 yicishije agasuka umugore we babyaranye abana batatu.

Nk’uko TV1 yabitangaje, uru rubanza rwabereye mu rugo rwakorewemo icyaha kwa Niyigabura mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma, mu ntara y’iburasirazuba.

Niyigabura mu kwisobanura, yemeye ko yishe umugore we ariko abitewe n’umujinya. Ati: “Namukubise urushyi, maze kurumukubita afata umwase, agiye kuwunkubita mu mutwe ndawukinga. Ubwo umujinya wahise uzamuka, nahise nkora muri bya biti, harimo agasuka ariko mu by’ukuri nabitewe n’umujinya mwinshi.”

Umucamanza w’urukiko rwa gisirikare rumuburanisha yamubajije impamvu yakomeje gukubita aka gasuka mu mutwe w’umugore we inshuro nyinshi, niba yabikoze atari yabigambiriye, asobanura ko bitewe n’umujinya atamenye inshuro yamukubise. Ati: “Mu by’ukuri ntabwo namenye ngo namukubise rimwe cyangwa kabiri kubera umujinya nari mfite.”

Ubushinjacyaha bwahamije ko Niyigaburira yishe umugore we abigambiriye, bityo akwiye gukatirwa igifungo cya burundu hashingiwe ku cyo amategeko ateganya. Umushinjacyaha abaza impamvu uregwa atakubise umugore ku zindi ngingo nko ku maguru, ahubwo akamwicaraho, akamukubita mu mutwe.

Uyu mushinjacyaha kandi arashingira ku buhamya bw’umwana wa Niyigabura wasobanuye ko ubwo yakubitaga umugore ifuni, yavugaga ati: “Reka nkwice nigemure. Ndambiwe agasuzuguro k’abagore.”

Amakimbirane ya Niyigabura n’umugore yaturutse ku bwumvikane buke bagiranye ku nkingi z’igipangu umugabo yashakaga kubakisha. Umugore ngo yamubwiye ko bitashoboka mu gihe yaba atamwubakiye ‘akazu’ ko gucururizamo, kamufasha kwita ku bana.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Sergeant Major Niyigabura wemera ko yicishije umugore we ifuni yasabiwe gufungwa burundu
    Muribagirwa ko yize kwica !!! Gusa uko wakica umuntu kose,ni icyaha kandi Imana izabikubaza.Birababaje kubona abantu bashakanye bicana,nyamara barateye igikumwe,bakarahira kuzabana akaramata.Bibabaza imana cyane ishaka ko abashakanye baba “umubiri umwe”.

  2. Sergeant Major Niyigabura wemera ko yicishije umugore we ifuni yasabiwe gufungwa burundu
    Muribagirwa ko yize kwica !!! Gusa uko wakica umuntu kose,ni icyaha kandi Imana izabikubaza.Birababaje kubona abantu bashakanye bicana,nyamara barateye igikumwe,bakarahira kuzabana akaramata.Bibabaza imana cyane ishaka ko abashakanye baba “umubiri umwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *