Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisitiri w’Intebe kuyigaragariza uburyo hanozwa imikoranire y’inzego mu gukurikirana ibikorwa by’Amakoperative, imicungire yayo igatangirira ku rwego rwo hasi, bikoroshya imikorere kandi abaturage bakayagirira icyizere. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma ya raporo y’ubusesenguzi bwa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, bwakozwe kuri raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), ibugeza ku nteko kuwa 21 Mata 2022 ku gicamunsi. Inteko kandi yasuzumye kandi ibyakozwe na bijyanye n’inshingano zayo zirimo ubushakashatsi, kugenzura imitangire ya serivisi n’izindi. Imitangire ya serivisi Inteko Rusange yasabye RGB kuyigaragariza uburyo buzakoreshwa mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gutanga serivisi yihuse kandi inoze ku muturage n’uko ibipimo bizajya byiyongera buri mwaka, kugira ngo igipimo cya 90% kigaragara muri NST1 kizagerweho muri 2024. Inkingi y’imitangire ya serivisi ni yo yazamutse kurusha izindi kuko yazamutse ku kigero cya 3.55% ikurikirwa n’iy’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza yo yazamutse ku kigero cya 2.23%. Serivisi z’ubuhinzi zashimwe ku kigero cya hasi kuko kiri kuri 59.5%. Visi-Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, Mukamana Elisabeth, avuga ko n’ubwo ibipimo bigaragaza ko imitangire ya serivisi yazamutse hakwiye kugira igikorwa kugira ngo igihugu kizagere ku ntego cyihaye. Ati “Bwagaragaje (ubushakashatsi) ko abaturage bishimiye imitangire ya serivisi ku kigero cya 74.1% kandi mu ntego za guverinoma y’imyaka 7 ni uko muri 2024 kigomba kuzaba kigeze kuri 90%.Ibyo bigaragaza ko hakenewe imbaraga kugira ngo iriya ntego izagerweho, muri ubu bushakashatsi kandi umutekano waje ku isonga n’amatota 91.6% na ho serivisi z’ubuhinzi zishimwa n’abaturage ku gipimo cyo hasi cya 59.5%.” Mu yindi myanzuro yafashwe, harimo gusaba Minisiteri y’Uburezi kuvugurura amasezerano igirana na ba nyir’ibigo by’amashuri afatanya na Leta ku bw’amasezerano, no kugaragariza Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ingamba zafashwe mu kunoza imicungire y’imari n’umutungo by’amashuri.


