Stade Amavubi ashobora gushakiraho itike ya CAN 2023 yafunzwe by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 23 Mata bwafunze by’agateganyo Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu rwego rwo kuyivugurura by’agateganyo.

Akarere ka Huye kemeje ko iyi Stade yafunzwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Sebutenge Ange usanzwe akayobora.

Nta mpamvu yatumye iyi Stade iba ifunzwe yatangajwe.

Stade Mpuzamahanga ya Huye cyakora cyo igiye kuvugururwa igitaraganya, mu gihe ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda riri mu gihirahiro cyo gushaka aho Amavubi y’u Rwanda agomba kwakirira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.

Ni nyuma y’uko Stade ya Kigali i Nyamirambo u Rwanda rwari rusanzwe rwifashisha ihagaritswe kwakirirwaho imikino n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) kubera kutuzuza ibisabwa.

Stade Amahoro u Rwanda rwifashishaga mu myaka yashize kuri ubu yo iri kubakwa bundi bushya, gusa ni yo yari yaranabanje guhagarikwa mbere ya Stade ya Kigali.

Bijyanye no kuba nta yindi Stade u Rwanda rwari rusigaranye, amakuru avuga ko kuvugurura Stade ya Huye biri mu gucunguza uburyo umwete kugira ngo Amavubi azabone aho yakirira imikino yayo aho kujya hanze y’igihugu.

Mu byasabwe kuvugururwa harimo urwambariro rw’abakinnyi, ubwiherero ndetse n’icyumba cy’abanyamakuru kijyanye n’igihe.

U Rwanda ruri mu itsinda L kumwe na Mozambique, Benin na Senegal mu gushaka itike y’iki gikombe kizabera muri Cote d’Ivoire.

Mu gihe CAF yaba yemereye Amavubi kwakirira imikino yayo kuri Stade ya Huye, umukino wa mbere yazawuyakiriraho Senegal hagati y’itariki ya 13 n’iya 14 Kamena uyu mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *