Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 24 Mata 2022 yageze muri Uganda.
Umukuru w’Igihugu agezeyo agiye kwizihiza ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba wamutumiye.
Ibirori nyirizina by’uyu munsi w’amavuko byabereye ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval kuri uyu wa 23 Mata 2022. Birakurikirwa n’umuhango wo kwiyakira wateguwe na Perezida Museveni ku biro bye.
Byitezwe ko Perezida Kagame na Yoweri Museveni bahurira muri ibi birori bibera ku biro bye, Entebbe, Kampala.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Kampala ni urwa mbere rubaye kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wazamba bitewe n’impamvu zitandukanye, zirimo umutekano w’igihugu n’abenegihugu bacyo.
Rukurikiye ebyiri Gen. Kainerugaba aherutse kugirira mu Rwanda (muri Mutarama na Werurwe 2022), zatange icyizere ku izahuka ry’uyu mubano kuko zatumye imipaka yo ku butaka ibi bihugu ihuriyeho yongera gufungurwa.

6 Responses
Amafoto: Perezida Kagame yageze muri Uganda
Ibi bitangazamakuru haba iyo bituyobya. Ntegereje ibimenyetso bifatika byemeza ko Perezida Kagame ari muri ibyo birori bivugwa muri Uganda. Nkeka bidashoboka muri ibi bihe twese turi mu cyunamo. Ese ubundi halya ibyateye gufunga imipaka byararangiye? Nyamukuru ariko ni ukumenya: “byari ibiki? Niba byariho!”

NDashimira banyakubahwabibihugubyombi kumubanobagaruye imana ibahe umugisha erega ntazabanyengozitakomanya amahembe.nibindi twizeyeyuko bigombagukemuka abayufu bakava mumuhanda tukihahira murakoze.

Ubundi ibibazo birangizwa nanyirabyo