Umucamanza ukomeye muri Uganda yarusimbutse nyuma yo kuraswaho

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza mukuru muri Uganda, Dr Flavian Zeija, aherutse kurusimbuka muri iyi weekend ishize nyuma yo kuraswaho n’abantu bitwaje intwaro.

Urwego rw’ubucamanza rwa Uganda rwatangaje kuri iki Cyumweru ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ku isaha ya saa moya ku muhanda Kampala-Masaka.

Umuvugizi w’ubucamanza, Jameson Karemani, yavuze ko abantu bitwaje intwaro batamenyekanye barashe ku modoka ya Zeija n’izari zimuherekeje.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Softpower rwo muri Uganda ivuga ko kubw’amahirwe umucamanza n’itsinda bari kumwe ntacyo babaye.

“Ubucamanza bwamaganye bwivuye inyuma iyo myitwarire ya kinyamanswa icyo igamije kizwi gusa n’abishora mu bikorwa nk’ibyo bitemewe n’amategeko,”

Umuvugizi w’ubucamanza akomeza avuga ko “Iki ni igikorwa cy’ubugwari kandi twizeye ko abagikoze igihe gikwiye nikigera bazabibazwa.”

Karemani yasabye rubanda gutuza mu gihe ababishinzwe bakora iperereza ngo abagabye iki gitero bamenyekane.

Yongeyeho ko ubucamanza buzakomeza inshingano zabwo buhabwa n’itegeko nshinga bwo kugorora no gutanga ubutabera kuri bose.

Umucamanza Flavian Zeija niwe ushinzwe kugenzura inkiko ziri munsi y’Urukiko rukuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *