Real Madrid yumvikanye na myugariro ngenderwaho wa Chelsea ko izamusinyisha

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, yamaze kumvikana na myugariro Antonio Rüdiger wakiniraga Chelsea yo mu Bwongereza ko agomba kuyisinyira.

Uyu myugariro ukomoka mu gihugu cy’u Budage Chelsea yamaze gutangaza ko atazayongeramo amasezerano.

Umunyamakuru Fabrizio Romano uri mu bubashywe ku Isi mu nkuru za Transfert yatangaje ko Rüdiger yamaze kumvikana na Real Madrid, bihabwa umugisha na ESPN yavuze ko agomba kuyisinyira amasezerano y’imyaka ine.

Rüdiger usigaje ukwezi kumwe kw’amasezerano muri Chelsea byitezwe ko Real Madrid izamusinyisha ku buntu (Free Agent), gusa ikazajya imuha umushahara uri hejuru ya £230,000 Chelsea yamuhembaga ku cyumweru.

Usibye Real Madrid yashakaga uyu myugariro, amakipe nka PSG, Barcelona na Juventus na yo yamwifuzaga.

Nyuma y’umukino wahuje Chelsea na West Ham ku cyumweru ukarangira Chelsea itsinze igitego 1-0, Rüdiger w’imyaka 29 ntabwo yari yawukinnye kubera ikibazo cy’imvune.

Umutoza Thomas Tüchel nyuma y’umukino yavuze ko uriya myugariro atazongera amasezerano, ibisobanura ko azakinira Real Madrid.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *