Kuri uyu wa mbere, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangaje ko abadipolomate 40 b’u Budage batagifite ikaze mu gihugu kubw’ibyo bakaba bagomba gusubira iwabo.
Icyemezo kije nyuma y’aho u Budage nabwo bwirukanye abadipolomate bangana gutya b’u Burusiya nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya mu itangazo ryayo yatangaje ko yafashe iki cyemezo nyuma y’uko u Budage buvuze ku ya 4 Mata ko “umubare munini” w’abakozi ba ambasade y’u Burusiya i Berlin ubu “utifuzwa”.
Hashize igihe, u Burusiya n’ibihugu byo mu burengerazuba biri mu ntambara ya dipolomasi kuva u Burusiya bwatangiza ibitero muri Ukraine.
Ku ya 13 Mata, u Burusiya bwafatiye ibihano abadepite 398 bo muri Kongere ya Amerika nyuma yo gutangaza ibihano Washington yafatiye abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya (Duma).


