Ibya Mbappé byo kwerekeza muri Real Madrid byajemo kidobya

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kirekire ikipe ya Real Madrid yifuza rutahizamu wa PSG n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé; iby’uyu mukinnyi byajemo kidobya nyuma y’uko nyina umubyara agiranye ibiganirno n’abayobozi ba PSG ngi umuhungu we ayigumemo.

Real Madrid kuva mu mwaka wa 2017 yirukankaga kuri uyu musore w’imyaka 23, gusa biragoranye ko yakwegukana uyu mukinnyi kubera ibiganiro bikomeje kugenda neza hagati ya nyina na Perezida wa PSG, Nasser al Khelaifi bari kuganirira i Doha muri Qatar.

Ni ibiganiro byitezweho gutuma uyu mukinnyi ava ku izima akemera gusinya amasezerano mashya yo gukomeza gukinira iriya kipe y’i Paris nk’uko ESPN yabitangaje.

Hari andi makuru avuga ko Fayza Lamar ubyara Mbappé ari no mu biganiro na Real Madrid, gusa bivugwa ko PSG ari yo ifite amahirwe menshi yo kumwegukana nyuma yibyo imusezeranya ku hazaza he.

Ibi birimo kuba PSG yemera kumuha ijana ku ijana uburenganzira ku bizava mu byo azajya yamamaza, mu gihe Real Madrid yo imwemerera mirongo 50% nkuko mugenzi we bakinana Lionel Messi bimeze.

PSG kandi ngo yasezeranyije Mbappé kuzamugira Kapiteni wayo mu mwaka utaha w’imikino, ndetse inamusezeranya kuzashora amafaranga menshi kugira ngo ibashe kwigaragaza mu mikino ya UEFA Champions League.

Kugeza ubu Kylian Mbappé ntarafata umwanzuro ku hazaza he ubwo amasezerano ye muri PSG azaba yarangiye muri Kamena uyu mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *