Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, bwakiriye Micomyiza Jean Paul ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyikirijwe n’igihugu cya Suède.
Muri 2020 ni bwo Micomyiza uzwi nka ‘Mico’ yatawe muri yombi afatiwe muri Suède, mbere yo gufata icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo indege yari imutwaye yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, mbere y’uko yakirwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Micomyiza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha bitatu birimo ibya Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Ni ibyaha akekwaho gukorera mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare mu karere ka Huye.
Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buvuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi Micomyiza yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, akaba yarigaga mu ishami rya ‘Applied Sciences’ mu mwaka wa kabiri.
Buvuga ko ari umwe muri bari bagize komite yiswe “Comité de crise” yagize uruhare rukomeye muri Jenoside. Ni komite yari inshingano zo gushakisha no kumenyekanisha abatutsi bagombaga kwicwa.
Uyu mugabo avuka kagari ka Cyarwa ho mu murenge wa Tumba w’akarere ka Huye.
Yatawe muri yombi muri 2020 nyuma y’uko u Rwanda rusabye ko yoherezwa kubera ko akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu Ukuboza 2021 Urukiko rw’Ikirenga rwa Suède rwatangaje ko nta mbogamizi zishingiye ku mategeko zatuma Micomyiza atoherezwa mu Rwanda, mu gihe Thomas Bodström na Hanna Larsson Rampe bamwunganira bari batambamiye icyemezo cy’urukiko bavuga ko ubutabera bw’u Rwanda buciriritse.


