Mali irashinja u Bufaransa ibikorwa by’ubutasi ku ngabo zayo nyuma y’amashusho ya drone

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya gisirikare cya Mali yashinje u Bufaransa ubutasi nyuma y’uko ingabo z’u Bufaransa zishyize ahagaragara amashusho y’indege zitagira abaderevu agaragaza ibyo zavugaga ko ari abacanshuro b’u Burusiya bategura imva rusange hafi y’ikigo cya gisirikare Abafaransa basubije Mali.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ushize, Guverinoma ya gisirikare ya Mali yashinje u Bufaransa kuneka no kuvogera nkana ikirere cyayo mu gihe hakomeje impagarara hagati y’abasirikare bahiritse ubutegetsi n’igihugu cyahoze gikolonije Mali.

Umuvugizi wa gisirikare Colonel Abdoulaye Maiga yavugiye kuri televiziyo ya leta, ORTM, yavuze ko u Bufaransa bwarenze ku cyemezo cya guverinoma cyo gusabira uruhushya indege zose zishaka gukoresha ikirere cya Mali.

Muri videwo, yashyizwe ku rubuga rwa Facebook rwa ORTM, Colonel Maiga yavuze ko indege z’abanyamahanga zimaze kuvogera nkana ikirere cy Mali inshuro zigera muri 50, ariko inshuro nyinshi bikorwa n’Abafaransa.

Yavuze ko muri izo ndege harimo izishinzwe gukusanya amakuru y’ubutasi hamwe n’indege zitagira abapilote ziguruka ku butumburuke bugaragaza ibikorwa bifatwa nk’ubutasi, iterabwoba, no kubangamira ubutegetsi.

Ku ya 20 Mata, Maiga yavuze ko indege itagira abadereva y’Abafaransa yanyue hejuru y’ikigo cya gisirikare cya Gossi muri Mali kandi “bitemewe.”

Ku ya 19 Mata, nibw Ingabo z’Abafaransa zashyze mu maboko ya Mali ibi birindiro bya gisirikare bya Gossi.

Mu cyumweru gishize, u Bufaransa bwashyize ahagaragara amashusho y’indege zitagira abaderevu bwavuze ko ari ay’abacanshuro b’u Burusiya bashyinguraga imirambo hafi y’iki kigo kugira ngo bahimbe imva rusange yo kwitirira ingabo z’Abafaransa kuko ari zo zahabaga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *