Umugore witwa Munganyinka Bibiane wo mu Karere ka Ngororero wari ukurikiranweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo kwica umugabo we, yakatiwe igihano cy’igmyaka 25 y’igifungo mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo kumuhamya icyaha.
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu nirwo rwasomye urubanza Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwaregagamo Munganyinka icyaha cyo kwica umugabo we biturutse ku bushake yakoze kuwa 28/3/2022 nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.
Bivugwa ko iki cyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 28 Werurwe 2022 ubwo Munganyinka Bibiane ari mu Mudugudu wa Rutonde mu Kagali ka Bijyiyo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba yagiranye amakimbirane n’umugabo we Baraturwango Francois alias Mitera bapfuye ko Munganyinka yari yimye igikatsi umugore baturanye.
Ibi ngo byavuyemo gufatana bararwana hanyuma kubera ko umugabo yari yanyweye inzoga yikubita hasi maze Munganyinka afata isuka ayimukubita mu mutwe arapfa.
Uwaregwaga yaburanye yemera icyaha, asobanura ko yabitewe no kuba na we yari yabanje kumukubita, asaba imbabazi no kugabanyirizwa ibihano.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.



2 Responses
Rubavu: Urukiko rwakatiye umugore waregwaga kwica umugabo we amukubise isuka
UWOMUGORE WAKUBISE UMUGABOWE ISUKA AKAMWICA AGOMBAGUHANWA BYINTANGARUGERO BYABANANGOMBWA ARANGIJE IGIFUNGOBAMUKATIYE AKEREKEZA IYIWABO KWASE NTAGARUKEMUBANA KUKO NABANA BAZAHAGIRIRA IBIBAZO.
Rubavu: Urukiko rwakatiye umugore waregwaga kwica umugabo we amukubise isuka
UWOMUGORE WAKUBISE UMUGABOWE ISUKA AKAMWICA AGOMBAGUHANWA BYINTANGARUGERO BYABANANGOMBWA ARANGIJE IGIFUNGOBAMUKATIYE AKEREKEZA IYIWABO KWASE NTAGARUKEMUBANA KUKO NABANA BAZAHAGIRIRA IBIBAZO.