U Burusiya bwakupiye gaz ibihugu bya Pologne na Bulgaria

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cya leta y’u Burusiya gishinzwe ubucukuzi n’ubucuruzi bwa gaz kuri uyu wa Gatatu cyakupiye gaz ibihugu bya Pologne na Bulgaria, nk’intambwe iheruka mu ntambara y’ubukungu ifitanye isano n’igitero cy’u Burusiya muri Ukraine.

U Burusiya bwasabye ko ibihugu by’i Burayi, ibyinshi muri byo byishingikiriza u Burusiya mu kubona igice kinini cy’ingufu bikoresha, bigomba kwishyura gaz bikoresheje ifaranga ry’u Burusiya, Rubles.

Kuri uyu wa Gatatu, Gazprom yavuze ko Pologne na Bulgaria bitabyubahirije kubw’ibyo bikaba bitongera guhabwa gaz. Ikinyamakuru Bloomberg cyatangaje ko Gazprom ivuga ko abaguzi bane ba gaz batavuzwe amazina bishyuye u Burusiya mu mafaranga yabwo kandi amasosiyete 10 yo mu Burayi yamaze gufungura konti z’Ama-Rubles azajya yishyuriraho.

White House yavuze ko iki cyemezo cy’u Burusiya cyari kiteguwe.

Umuvugizi wa White House, Jen Psaki, yabwiye abanyamakuru ati: “Niyo mpamvu, byanze bikunze, twavuganye n’u Burayi, harimo n’ibi bihugu … mu masaha 24 ashize, hamwe n’abayobozi muri Pologne na Bulgaria.”

Ati: “Ubu hashize igihe, dukorana n’abafatanyabikorwa ku isi hose kugira ngo dutange gaze karemano i Burayi mu rwego rwo gutegereza, ndetse tunakemure ibikenewe mu gihe cya vuba kandi dusimbuze ingano yaturukaga mu Burusiya.”

Abayobozi ba Pologne na Bulgaria bavuze ko intambwe yatewe na Gazprom ari ukutubahiriza amasezerano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *