Umuhwituzi wa Guverinoma y’u Bwongereza, ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya za politiki, yatangiye iperereza nyuma y’uko abadepite b’abagore bo mu ishyaka rya Boris Johnson bitotombeye umwe muri bagenzi babo w’umugabo bashinja kurebera kuri terefone ye filimi z’urukozasoni ari mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko.
Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza bivuga ko itsinda ry’abadepite b’abagore bo mu ishyaka Conservative Party bahuye na Chris Heaton-Harris ku mugoroba wo ku wa Mbere binubira ubusambanyi mu nteko ishinga amategeko, ubwo ibirego ku mudepite w’umugabo byazamurwaga.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga, ibiro bya Heaton-Harris byagize biti: “Umuhwituzi mukuru arimo kureba iki kibazo. Iyi myitwarire ntiyemewe na gato kandi hazafatwa ingamba. ”
Ikibazo cy’imyitwarire idakwiye n’imyitwarire idakwiye ishingiye ku mibonano mpuzabitsina cyagarutsweho mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, ku wa Gatatu, ubwo umuyobozi w’ishyaka Green Party, Caroline Lucas, yashyiraga Boris Johnson ku karubanda.
Lucas abaza Johnson niba ari impamvu zo kwirukanwa niba minisitiri ahamwe n’imyitwarire mibi ishngiye ku mibonano mpuzabitsina, yagize ati: “Abanyamuryango 56 bagize iyi Nteko barimo gukurikiranwa kubera imyitwarire ishyira ku busambanyi, kandi harimo batatu mu baminisitiri be.”
Minisitiri w’intebe Johnson mu gusubiza yagize ati: “Nibyo koko, ihohotera rishingiye ku gitsina ntiryihanganirwa, kandi birakwiye ko ubu abanyamuryango bafite uburyo bashobora kubigeza ku bayobozi b’Inteko.”
Yongeyeho ati: “Nibyo koko ni impamvu zakwirukanisha.”


